Connect with us

Mu mahanga

Amafoto: Abazindutse Mu Gitaramo Cy’Isabukuru Y’Amavuko Ya Muhoozi Bahawe Ifunguro

Published

on

Isangize abandi

Umunyamakuru wa Daily Monitor witwa Stephen Otage yazindukiye ahari bubere igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Mu rwego rwo gufasha abazindutse gutegereza igihe igitaramo kiri bubere, abahageze kare bahawe amafunguro.

Iki gitaramo kirabera ahitwa Lugogo Cricket Oval mu Murwa mukuru, Kampala.

Muri iki gitaramo kandi hatumiwemo n’umuhanzi w’Umunyarwanda witwa Massamba Intore.

Aherutse kubwira Taarifa ko  nta kindi azakora uretse gutarama u Rwanda akarurata imahanga.

Massamba ati: “ Ni ibintu biri ku rwego ruhanitse kandi nk’umuhanzi w’inararibonye ni ishema rikomeye kuko ninjyayo nzatarama u Rwanda, ngatarama ngaragaza u Rwanda, ibyiza byarwo cyane cyane ko mu ndirimbo bifuza harimo Kanjogera n’Inkotanyi cyane. Kandi si izo gusa kuko nzaba mfite kuririmba indirimbo ziri hagati y’eshanu n’esheshatu.”

Massamba avuga ko kujya muri Uganda kubaririmbira, akajyayo ajyanye u Rwanda, aruririmba ari akarusho gakomeye cyane.

Masamba Intore

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version