Umugabo w’imyaka 27 yafatanywe ibyuma by’amashanyarazi birimo amaburo afunga amapiloni, icyuma kigabanya ubukana bw’umuriro kitwa Transformateur n’igikoresho bita isupani gifungura amaburo.
Polisi ivuga ko byose yabikoreshaga mu kwiba ibyuma by’amashanyarazi i Bumbogo ariko afatirwa mu Murenge wa Ndera.
Yafatanywe n’umuhoro yari afite muri umwe mu mifuka yarimo n’ibyo bikoresho byose.
Nyuma yo gufatwa, Sabato Mupenzi yabwiye Polisi ko ibyo bintu yari abivanye i Bumbogo abijyanye i Rusororo.
Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye afungura ayo maburo babibwira Polisi aza gufatirwa mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera.

Ntibiramenyekana niba yifasha mu gufungura ibyo byuma cyangwa ngo hamenyekane abo abishyira abo ari bo, ayo bamwishyura n’icyo babikoresha.
Uvugwa muri iyi nkuru afashwe hashize amasaha make mu Karere ka Nyabihu hafatiwe abandi bantu bari batwaye intsinga mu modoka bazijyanye i Musanze.
Nyuma yo gufatwa, bananiwe gusobanurira Polisi inkomoko y’izo ntsinga za metero 250, ihita yanzura ko bazibye irabafata.
Polisi muri rusange isaba abaturage kuzirikana akamaro ibikorwaremezo bigirira buri wese, bakirinda ko hari uwabyangiza.
Iyo icyuma cy’amashanyarazi cyangijwe nkana, bibangamira iterambere ry’abo cyahaga ayo mashanyarazi, bikadindiza amajyambere y’igihugu kandi bigatiza umurindi ubugizi bwa nabi.
Kubisana bihenda Leta bityo amikoro yari bukoreshe mu kuzamura urwego rw’imibireho y’abaturage akagendera muri icyo kintu kandi bitari ngombwa.
Mu magambo avunaguye, iyo migirire ihungabanya ituze rusange ry’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali( ari naho haba amashanyarazi menshi kurusha ahandi) CIP Wellars Gahonzire avuga ko abaturage bafite inshingano zo gufata neza ibikorwaremezo.

Ati: “ Polisi y’igihugu ntizihanganira umuntu wese wangiza ibikorwaremezo kuko aba ateza igihombo Leta akanabangamira iterambere ry’abaturage. Gufata abajura bizakomeza kugira ngo baryozwe ibyo baba bakoze.”
Icyo itegeko ritaganya kuwahamijwe icyaha kijyanye n’ibi
Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.
Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.