Saa tatu n’igice z’ijoro ryakeye nibwo abantu babiri barimo umwe w’imyaka 23 n’undi w’imyaka 19 bafatiwe mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagarii ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo bafite umufuka urimo ibilo 28 by’urumogi.
Bafashwe nyuma y’uko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ribahaweho amakuru n’abaturage.
Nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, abo bantu bari barugemuriye abasanzwe barucururiza muri uyu mujyi ukunze gufatirwamo iki kiyobyabwenge.
Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bemereye Polisi ko urwo rumogi rwabagezeho ruturutse muri Tanzania runyuzwa mu nzira bita ‘panya’( panya ni Igiswayile kivuga Imbeba) kugeza rugeze aho rwafatiwe.
CIP Gahonzire ati: “Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye ruvuye muri Tanzaniya runyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).”
Abo bantu( tutabashije kuvugisha ubwacu) babwiye Polisi ko bafite undi bakorana ari nawe warwinjizaga muri Kirehe arukuye muri Tanzania.
Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bayemereye ko bacuruza urumogi bakaruzanaga mu mujyi wa Kigali bakoresheje moto.
Umuburo Polisi itanga wumvikana kuri buri wese. Ni uw’uko abantu bose bica amategeko harimo n’abacuruza ibiyobyabwenge bazafatwa, byatinda byatebuka.
CIP Wellars Gahonzire ati: “Polisi y’igihugu ifatanije n’inzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’urumogi.”
Yibukije abaturiye imipaka kujya baha Polisi amakuru y’abo bazi cyangwa bakeka ho ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000, ariko itarenze Frw 30.000.000.


