Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2025 11:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu mufuka urimo ibilo 28 by'urumogi.
SHARE

Saa tatu n’igice z’ijoro ryakeye nibwo abantu babiri barimo umwe w’imyaka 23 n’undi w’imyaka 19 bafatiwe mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagarii ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo bafite umufuka urimo ibilo 28 by’urumogi.

Bafashwe nyuma y’uko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ribahaweho amakuru n’abaturage.

Nk’uko byemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, abo bantu bari barugemuriye abasanzwe barucururiza muri uyu mujyi ukunze gufatirwamo iki kiyobyabwenge.

Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bemereye Polisi ko urwo rumogi rwabagezeho ruturutse muri Tanzania runyuzwa mu nzira bita ‘panya’( panya ni Igiswayile kivuga Imbeba) kugeza rugeze aho rwafatiwe.

CIP Gahonzire ati: “Bakimara gufatwa bemeye ko uru rumogi ari urwabo bakaba bari barukuye mu Karere ka Kirehe aho rwinjiye ruvuye muri Tanzaniya runyujijwe mu nzira zitemewe (Panya).”

Abo bantu( tutabashije kuvugisha ubwacu) babwiye Polisi ko bafite undi bakorana ari nawe warwinjizaga muri Kirehe arukuye muri Tanzania.

Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bayemereye ko bacuruza urumogi  bakaruzanaga mu mujyi wa Kigali bakoresheje moto.

Umuburo Polisi itanga wumvikana kuri buri wese. Ni uw’uko abantu bose bica amategeko harimo n’abacuruza ibiyobyabwenge bazafatwa, byatinda byatebuka.

CIP Wellars Gahonzire ati: “Polisi y’igihugu ifatanije n’inzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage yahagurikiye abantu bacuruza ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’urumogi.”

 

Yibukije abaturiye imipaka kujya baha Polisi amakuru y’abo bazi cyangwa bakeka ho ubwo bucuruzi butemewe n’amategeko.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya Frw 20.000.000, ariko itarenze Frw 30.000.000.

TAGGED:GahonzireGasaboKigaliPolisiUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame
Next Article Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?