Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2025 3:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Intsinga z'amashanyarazi zafashwe na Polisi
SHARE

Guhera mu mpera z’Ukwakira, kugeza kuza tariki 04, Ugushyingo, abantu bane bamaze gufatwa na Polisi ibakekaho kwangiza intsinga zagemuriraga abaturage amashanyarazi mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo.

Kubafata byatangiye tariki 27, Ukwakira, 2025 ubwo hafatwaga abantu batatu bafatirwa mu Mudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Rutunga.

Tariki 04, Ugushyingo, 2025 hafashwe undi bivugwa ko ari we wari ubayoboye, wari umaze igihe yihisha aza gufatirwa muri Gicumbi mu Murenge wa Rutare.

Umuvigizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko aba bose bakimara gufatwa bemeye ko baca intsinga zivana umuriro ku mapiloni zikawujyana mu ngo z’abaturage.

Hari intsinga bafatanywe zireshya na metero 30, bafatanwa n’ibindi bikoresho Polisi ivuga ko bakoreshaga muri ubwo bujura birimo amasupani, ibyuma zipima umuriro, ingofero n’ibisarubeti bambara burira amapoto ngo bamanure izo ntsinga.

Kwangiza ibirwaremezo Leta yahaye abaturage birayihombya nabo bikabahombya kandi bikaba byabashyira mu kaga kubera umutekano muke no kubakenesha.

Iyo abajura bemenye ko ibunaka haba amafaranga ariko ntihabe amashanyarazi, barahayoboka bakajya gutobora inzu z’abahatuye bakabiba.

Ubujura nk’ubwo bugendana n’urugomo rurimo n’ubwicanyi no guhombya abaturage ibyo bavunikiye.

Kubera izi mpamvu, Polisi iburira abantu ko abakora ibyo bintu bakwiye kubireka, bitaba ibyo ikazabahiga ikabafata bagashyikirizwa amategeko.

Abaturage nabo basabwa kugira uruhare mu kubungabunga ibyo Leta ibaha bakazirikana ko ahanini biba byavuye mu misoro yabo.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni Frw 3 ariko atarenze miliyoni Frw 5.

TAGGED:GahonzireGasaboIntsingaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’
Next Article Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?