Guhera mu mpera z’Ukwakira, kugeza kuza tariki 04, Ugushyingo, abantu bane bamaze gufatwa na Polisi ibakekaho kwangiza intsinga zagemuriraga abaturage amashanyarazi mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo.
Kubafata byatangiye tariki 27, Ukwakira, 2025 ubwo hafatwaga abantu batatu bafatirwa mu Mudugudu wa Kamusengo, Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Rutunga.
Tariki 04, Ugushyingo, 2025 hafashwe undi bivugwa ko ari we wari ubayoboye, wari umaze igihe yihisha aza gufatirwa muri Gicumbi mu Murenge wa Rutare.
Umuvigizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko aba bose bakimara gufatwa bemeye ko baca intsinga zivana umuriro ku mapiloni zikawujyana mu ngo z’abaturage.
Hari intsinga bafatanywe zireshya na metero 30, bafatanwa n’ibindi bikoresho Polisi ivuga ko bakoreshaga muri ubwo bujura birimo amasupani, ibyuma zipima umuriro, ingofero n’ibisarubeti bambara burira amapoto ngo bamanure izo ntsinga.
Kwangiza ibirwaremezo Leta yahaye abaturage birayihombya nabo bikabahombya kandi bikaba byabashyira mu kaga kubera umutekano muke no kubakenesha.
Iyo abajura bemenye ko ibunaka haba amafaranga ariko ntihabe amashanyarazi, barahayoboka bakajya gutobora inzu z’abahatuye bakabiba.
Ubujura nk’ubwo bugendana n’urugomo rurimo n’ubwicanyi no guhombya abaturage ibyo bavunikiye.
Kubera izi mpamvu, Polisi iburira abantu ko abakora ibyo bintu bakwiye kubireka, bitaba ibyo ikazabahiga ikabafata bagashyikirizwa amategeko.
Abaturage nabo basabwa kugira uruhare mu kubungabunga ibyo Leta ibaha bakazirikana ko ahanini biba byavuye mu misoro yabo.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni Frw 3 ariko atarenze miliyoni Frw 5.


