Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: FPR-Inkotanyi Muri Rutunga Ivuga Ko Igihanganye N’Uko Abana Bata Ishuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: FPR-Inkotanyi Muri Rutunga Ivuga Ko Igihanganye N’Uko Abana Bata Ishuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 September 2022 2:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

François Iyamuremye uyobora Umuryango  FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, akawubera n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, avuga mu nama y’Inteko y’uyu muryango yaraye ibahuje abanyamuryango bayo, basanze kimwe mu byo bagomba gushyiramo imbaraga ari ugukumira ibituma abana bata ishuri.

Kwiga biri mu bindi byinshi bikubiye mu ntego ngari za FPR-Inkotanyi cyane cyane ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Iyamuremye avuga ko mu nama yaraye ibahuje barebeye hamwe aho bageze  bashyira mu bikorwa ibikubiye mu ntego ngari z’uwo Muryango, akavuga ko iki ari igihe kiza cyo kubisuzuma kuko hasigaye igihe gito ngo intego zikubiye muri Manifesto yawo  zirangiye.

Ni intego zemejwe mu mwaka wa 2017 ubwo Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango yatangiraga Manda ye y’imyaka irindwi igomba gukorwamo ibikubiye muri iyo Manifesto byose.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku byerekeye ibyo babona binenga ko batarageraho kandi nabyo ari ngombwa, harimo icy’uko hari abana batajya kwiga cyangwa n’abiga bagata ishuri.

Ati: “Ibibazo bikwiye kwitabwaho biriho, urugero naguha ni abana bata ishuri, ndetse n’abana bafite imirire mibi iwabo nabyo biri mu byo tugihanganye nabyo.”

Umurenge wa Rutunga ni umwe mu Mirenge 15 y’Akarere ka Gasabo.

Kari mu Mirenge y’icyaro igize Akarere ka Gasabo.

Umurenge wa Rutunga ukora ku Kiyaga cya Muhazi ugakora n’ahitwa ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

- Advertisement -

Uyu murenge ufite utugari dutandatu ari two:  GASABO, NDATEMWA, KIBENGA,  KABALIZA, KACYATWA na KAGABIRO.

Kubera ko abagatuye benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, akenshi bagorwa no kubona amafaranga ahagije atuma bikenura gusa ntihabura bamwe beza imyaka bakayigemura mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali kuhashakira agafaranga.

Perezida Kagame ni kenshi abaza abayobozi impamvu abana b’u Rwanda barya nabi ntibige neza…

Nyuma yo gutorerwa gukomeza kuyobora Abanyarwanda mu mwaka wa 2017, hari ijambo yavugiye mu mwiherero wa 15 wabereye i Gabiro.

Hari Taliki 26, Gashyantare, 2018.

Icyo gihe yabajije abari abayobozi mu nzego zitandukanye harimo na ba Meya ikintu u Rwanda rwabuze k’uburyo abana barwo barya nabi, bakarwara amavunja , abandi bagata ishuri.

Umwe mu bayobozi bagize icyo bamusubiza[kuko abenshi byari bigoye] ni Dr Jeanne Nyirahabimana icyo gihe wayobora Akarere ka Kicukiro.

Dr . Jeanne Nyirahabimana

Ubu asigaye ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burasirazuba.

Igisubizo cya Dr. Nyirahabimana cyavugaga ko nta kintu cyabuze ahubwo ko ari bo babuze.

Yumvikanishaga ko abayobozi batava mu Biro byabo ngo bajye kureba uko abaturage babayeho ndetse bahave babakemuriye ibibazo.

Yagize ati: “ Igikwiye ni uko dusohoka mu Biro.”

Umukuru w’u Rwanda yahise amubaza icyo ubundi bakora mu Biro, amubaza niba baba babara amafaranga yababanye menshi

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yasubije ko icyo bagiye kongeramo ingufu, ari ukwegera abaturage kurushaho.

Uko mu gihe hasigaye imyaka ibiri n’amezi make ngo hongere habeho amatora y’Umukuru w’igihugu ni ngombwa ko abayobozi bose bareba aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu nyungu z’Abanyarwanda.

Uko bigararagara, ntihazabura abavuga ko kuba hari ibyo batagezeho byatewe na COVID-19.

TAGGED:AbayobozifeaturedFPR-InkotanyiKagameKicukiroRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za Kenya Ziravugwaho Kugera i Bunagana Kwirukana M23
Next Article RDF Muri Mozambique Yongeye Kwishimira Akazi Ko Guhashya Ibyihebe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?