Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Kuri uyu wa Kane, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, Akagari ka Agateko, Umudugudu wa Kinunga, ifatanije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage yafashe abajura bane bategaga abaturage mu ijoro bitwaje ibyuma, bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa.

Abafashwe ni Niyomugabo Theogene w’imyaka 20, Mutijima Olivier w’imyaka, Manariyo Vedaste alias Byagara w’imyaka 31.

Umwihariko we nk’uko Polisi ibyemeza ni uko azwiho kuba Tariki 03, Gicurasi, yari ari mu bateze bagatera icyuma umukozi wo mu kigo Akagera Motor witwa Shala Djanga Albert.

Undi ni Utazirubanda Vedaste w’imyaka 26 bakunda kwita “Black”.

- Kwmamaza -

Abafashwe bafungiye kuri Station ya Gatsata kugirango bakorerwe amadosiye ajyanwe mu bugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko hari hashize iminsi baregerwa n’abaturage ko bategwa n’abajura bakabambura ibyabo bakanabakomeretsa.

Avuga ko Polisi yihanangiriza abantu bumva ko bazatungwa no gutwara iby’abandi, ikibibutsa ko ‘nta mwanya bafite muri iki gihugu’ kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.

Gahonzire ati: ” Iyo umujura agiye kwiba yitwaje ibyuma ntabwo aba akiri umujura gusa ahubwo aba yahindutse umugizi wa nabi”.

Abaturage basabwa gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane mu gutanga amakuru ku bantu bose bazwiho kwiba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version