Gasabo: RIB Yafunze Abayobozi Ibakekaho Ruswa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Alexis Bucyana  n’uw’Akagari ka Agateko, Ephrem Ndagijimana batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa.

Iyo ruswa bayakaga kugira ngo batange uruhushya rwo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo bariya bantu batawe muri yombi kuko hari taliki 11, Gashyantare, 2023.

Mu gace aba bayobozi bayoboraga hari umuturage washatse kwiyahura nyuma yo gusenyerwa inzu.

- Advertisement -

Abahatuye ( ni mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari k’Agateko) bavuga ko ubuyobozi bwasenye inzu y’umuturage maze agerageza kwiyahura biranga.

Bavuga ko kumusenyera  byamubabaje cyane kubera imvune yashyizeho ayubaka.

Ako gahinda ngo niko kamweguye agerageza kwiyahura ariko ntibyakunda.

Mu kiganiro  gitifu Bucyana yahaye bagenzi bacu b’UMUSEKE mbere y’uko atabwa muri yombi, yavuze ko ibyo yakoze byari ‘bikurikije amategeko.’

Yagize at: “Iryo tsinda ryahageze risanga umuturage arimo arubaka, rimwaka ibyangombwa arabibura. Mu mabwiriza ajyanye no kurwanya akajagari mu kubaka, iyo bigaragaye ko umuturage ari kubaka nta byangombwa, asabwa gukuraho iyo nyubako.”

Yunzemo ko uriya muturage yabonye bamusenyeye, arirukanka agwa mu mukoki.

Ati: “ Nta wamusunitse, ariko ntacyo yabaye. Bwari mu buryo bwo kwigumura no kwigaragambya.”

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo za Kimironko na Gisozi mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Baramutse bahamwe n’iki cyaha bahabwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Bamwe mu bakurikiranira hafi imikorere y’inzego z’ibanze mu Rwanda banenga bamwe mu baziyobora kubera ko batabuza abubaka mu buryo bw’akajagari  kubikora hakiri kare, ahubwo bakazabikora inzu igeze kure.

Hari abavuga ko babyirengagiza nkana kugira ngo inzu ibanze izamuke, hanyuma bazabone uko baka ruswa nyirayo nawe ayitange mu rwego rwo gucungura inzu ye ngo idasenywa.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yamagana iyo migirire kuko ihombya umuturage kandi ikamuteranya n’ubuyobozi kubera ko asigara abona ko bumurenganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version