Mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Rudashya, Umurenge wa Ndera muri Gasabo hafatiwe umugore Polisi na Rwanda FDA bemeza ko bamusanganye inzoga z’ibyotsi bita Liquors ‘ zitujuje ubuziranenge’.
Hamwe n’abakozi ba Rwanda FDA, abapolisi bihutiye kujya mu nzu ye bahasanga amakarito atatu arimo amacupa 72 y’inzoga z’ibyotsi zitwa ONE SIP GIN.
Zari zibitse, zivanze n’izindi nzoga yacuruzaga ariko zo zemewe mu rwego rwo kujijisha nk’uko Polisi ibyemeza.
Yanafatanywe bimwe mu bikoresho yifashisha mu gukora izi nzoga harimo ibinyabutabire byitwa Ethanol bingana na litiro 50, ibihindura uburyohe n’impumuro bingana n’igice cya litiro, amacupa y’ibyuma akoresha ari mu mifuka, imifuniko myinshi apfundikiza ayo macupa n’ amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko atari ubwa mbere uyu mugore afatirwa mu bikorwa nk’ibi.
Uwafashwe n’ ibyo yafatanywe yajyanywe kuba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugira ngo akorerwe dosiye ijyanwe mu buganzacyaha, RIB.
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bagaragaza ubufatanye mu kurwanya abakora ibyaha cyane cyane abacuruza ibiyobyabwenge.
Iburira abantu bose kudakora inzoga zitujuje ubuziranenge kuko kubikora bihumanya Abanyarwanda.
Gahonzire ati: “Nibabireke, bashake ibindi bakora, kandi ababikora bamenye ko inzego zitandukanye zifatanyije n’abaturage zabahagurukiye, amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Nibabireke bashake ibindi bakora kandi birahari byabateza imbere”.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge, rishyira ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje.
Icyakora iya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Hari ibiyobyabwenge bikomeye bihanishwa gufungwa burundu birimo urumogi.