Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Umunyamakuru Afunzwe Azira Gukubita Uwamwishyuje Inzoga Yanyoye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Umunyamakuru Afunzwe Azira Gukubita Uwamwishyuje Inzoga Yanyoye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2022 4:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha buherutse gufata umugabo usanzwe ukora itangazamakuru kuri imwe muri radio zizwi cyane mu Rwanda nyuma y’uko buregewe ko yakubise umuntu wamwishyuje nyuma yo kwaka inzoga ntiyishyure.

Amakuru dufite avuga ko uwo musore Taliki ya 21, Nzeri, 2022, aribwo yakoze ibi byaha ubwo yajyaga mu kabari kari  mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero.

Yagize yo anywa inzoga mu kabari kandi z’amoko atandukanye nyuma ntiyishyura.

Uwari uje kumwishyuza niwe wakubiswe.

Hari ifoto Taarifa yabashije kubona yerekana aho uwo wakuswe yariwe n’inzara ku ijosi.

Ibi ni ibikomere bivugwa ko yakomerekeje uwari uje kumwishyuza

Ubugenzacyaha buvuga ko uriya musore akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo kwaka ikitari bwishyurwe, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi ndetse no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake

Kwaka ikitari bwishyurwe bihanwa N’INGINGO 175 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwo bihamiye mu rukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw  100,000  ariko atarenze Frw  200,000  n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi bihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwo iki cyaha gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kiteranze amezi atandatu  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Frw 300,000 ariko atarenze Frw 500,000 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo gukubira cyangwa gukumeretse ku bushake ni icyaha gihanwa n’ingingo  121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyo iyo ugishinjwa agihamijwe n’inkiko ahabwa gifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze  imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya  Frw  500,000 ariko atarenze Frw 1,000,000.

TAGGED:GasaboInzogaUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarundi Barakajwe N’Uko Ingoma Zabo Ziherutse Gusuzugurirwa Muri Uganda
Next Article COMESA Irashaka Gutanga Ayo Gushora, Umunyarwandakazi Hari Icyo Asaba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?