Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Yaje Gusuzumisha Ikamyo Afite Permis Y’Impimbano Yatangiwe i Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Yaje Gusuzumisha Ikamyo Afite Permis Y’Impimbano Yatangiwe i Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2023 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Shema w’imyaka 35 y’amavuko yafashwe na Polisi y’u Rwanda imusanganye permis y’impimbano yatangiwe i Burundi. Yafashwe aje gusuzumisha ikamyo iremereye yo mu bwoko bwa Benz Actros.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare, 2023  saa tatu za mu gitondo nibwo yafatiwe i Remera ahasuzumirwa ibinyabiziga.

Hashize iminsi irindwi undi mugabo afitiwe muri kiriya kigo nawe yaje gusuzumisha ikamyo bamwatse permis basanga afite iyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo y’impimbano yemeza ko iri ku rwego rwa A, B, C na D.

Uyu we icyo gihe yeruriye Polisi ko yayibonye amaze gutanga $200, akaba yari amaze imyaka ibiri ayigenderaho.

Ku byerekeye uwafatanywe permis y’i Burundi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uretse no kuba ari urwo yaguze kuko atigeze akora ikizamini cyemeza ko azi gutwara imodoka,  ni uruhushya ni uruhimbano.

Ati: “Shema ni Umunyarwanda wafashwe ubwo yari aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ikamyo yatwaraga afite uruhushya rwo gutwara imodoka zo ku rwego B, C na E rw’uruhimbano rugaragaza ko rwatangiwe i Burundi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Shema yemeye ko uruhushya yagenderagaho ari uruhimbano yaguriye mu Kayanza mu  Burundi mu mwaka wa 2018 yishyuye amadorali y’Amerika 200($200).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye buri wese ugitekereza kunyura mu nzira nk’iyi ngo abone uruhushya ko akwiye guhindura ibitekerezo bitaramukururira ibyago.

Ati: “Kugura no gutwarira imodoka ku ruhushya rw’uruhimbano bihanwa n’itegeko. Nyura mu nzira zemewe wige amategeko y’umuhanda, wige imodoka neza ukorere uruhushya rwemewe ureke izindi nzira.”

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yabeshye Ko Afite Permis Zo Ku Rwego Rwa A, B, C, D Na E Yakuye Muri DRC

TAGGED:BurundiKaberaPermisPolisiUruhushya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Museveni Na Suluhu Batashye Inama Yaberaga I Bujumbura Itarangiye
Next Article General Pervez Musharraf Wategetse Pakistan Yatabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

ImyidagaduroMu Rwanda

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?