Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Yishwe N’Ikinyobwa Gikozwe Mu Masaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Yishwe N’Ikinyobwa Gikozwe Mu Masaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2023 12:39 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo haravugwa urupfu rw’umugabo w’imyaka 40 witwa Twagirayezu Théogène bivugwa ko  yazize ikinyobwa bita ‘ubushera’.

Ubushera ni ikinyobwa gikozwe mu masaha y’amamera ariko kidasembuye. Iyo gisembuye gikora ikigage.

Twagirayezu yanduriye rimwe n’abandi baturage bagera 14 bari banyweye ubushera bukabatera ikibazo.

Ubwo bushera babunyoye kwa Jean Claude Tuyishimire baturanye.

Taliki 16, Mata, 2023 nibwo abo baturage banywereye ubushera kwa Tuyishimire usanzwe utuye mu Mudugudu wa Nyabise, Akagari ka Kabariza, Umurenge wa Kabariza mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo.

Abanduye bajyanywe kwa muganga ariko baza gutaha mu ngo zabo.

Icyakora bakomeje gukurikiranirwa mu ngo zabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga witwa François Iyamuremye  yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE ko  ibizami bya gihanga  byo kwa muganga byemeje ko bariya bantu bari bandujwe n’ubushera.

Ku byerekeye urupfu rwa Twagirayezu,  Gitifu Iyamuremye avuga ko ibindi bipimo byo kwa muganga ari byo biri bwerekane ‘mu buryo budasubirwaho’ ko nyakwigendera yazize ubushera bwanduye.

Iyamuremye ati: “Abarwayi barwaye taliki 16 Mata, bajya kwa muganga ariko baza gusezererwa bajya gukurikiranirwa mu ngo . Umwe rero yitabye Imana ejo. Iby’uko ari ubushera yazize,  tuzabyemezwa na autopsy bagiye gukorera umuntu, na sample y’ifu bari bakoresheje.”

Uyu muyobozi avuga ko ‘bishoboka cyane’ ko buriya bushera bwari bwanduye k’uburyo bwaba intandaro y’urupfu rwa muntu.

Gitifu Iyamuremye yagiriye inama abaturage kwitwararika mu byo banywa.

TAGGED:featuredGasaboUbusheraUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda Muhanga- Ngororero Wongeye Kuba Nyabagendwa
Next Article Ababyeyi Batize Ntibabona Uko Basobanurira Abana Iby’Imyirorokere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?