Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.
Alfred Gasana yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, mbere akaba yari Minisitiri w’umutekano inshingano yatangiye mu mwaka wa 2021 kugeza muri Mutarama, 2025.
Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21, Ukwakira 2025 rigira riti: “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80; none ku wa 21 Ukwakira 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho Abasenateri bakurikira: Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr. Uwamariya Valentine na Gasana Alfred.”
Abashyizweho bagomba gusimbura bagenzi babo bari barashyizweho mu Ukwakira, 2020 bakaba bazarangije manda ya mbere y’imyaka itanu ku wa 22, Ukwakira, 2025.
Icyo gihe Kagame yashyizeho Senateri Evode Uwizeyimana, Senateri Kanziza Epiphanie, Senateri Dusingizemungu Jean Pierre na Twahirwa André.
Senateri Evode Uwizeyimana na Senateri Dusingizemungu Jean Pierre bari basanzwe muri izi nshingano.
Gasana Alfred yabaye Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu ndetse akaba yarigeze kuyobora Ishami rishinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.
Dr. Uwamariya Valentine yayoboye Minisiteri eshatu.
Muri Gashyantare 2020 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yamazeho imyaka itatu, ahava mu 2023 agizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, na yo ayivamo mu 2024 ajya muri Minisiteri y’Ibidukikije.
Sena y’u Rwanda igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa mu Ntara, umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, umwe uturuka muri Kaminuza n’Amashuri makuru bya Leta n’undi umwe uturuka mu mashuri makuru na za Kaminuza byigenga.
Sena ni umwe mu Mitwe igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ikaba igira inshingano zirimo: Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo ateganywa n’Itegeko Nshinga; Gukurikirana imikorere y’imiryango ya politiki kugira ngo ikore ibijyanye n’amategeko.
Kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bakuru nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko no gutanga ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta.
Mu miterere y’Umutwe wa Sena, nta na rimwe ijya ihagarika imirimo, bitandukanye n’Umutwe w’Abadepie. Bituma Abasenateri bajyaho mu bihe bitandukanye, ku buryo no mu bihe by’amatora hari aba bagikomeje manda yabo.


