Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Abayobozi Baje Imbokoboko Kureba Umukecuru Kandi Bazi Ko Ashonje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gatsibo: Abayobozi Baje Imbokoboko Kureba Umukecuru Kandi Bazi Ko Ashonje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2025 6:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abayobozi b’Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo nyuma yo kumenya ko umukecuru Mukandoli Ange ashonje babisomye kuri Taarifa Rwanda, bagiye kumusura imbokoboko.

Aho bahagereye saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, 2025, basize bamwijeje ko butari bwire batamugejejeho ibiribwa ariko ahagana saa kumi n’imwe yatubwiye ko bwije nta kintu we n’umuhungu we wa bucura bahawe.

Mukandoli yatubwiye ati:  “Mu gitondo bambwiye ko bari bugaruke banzaniye icyo ndya, ariko bwije ntacyo mbonye”.

Avuga ko abamusezeranyije ubwo bufasha ari Gitifu na Mudugudu ndetse na DASSO.

Yatubwiye ko bwije agitegereje ko bamuha ibiribwa bamusezeranyije.

Mu ijwi rinaniwe, avuga ko ashonje, akeneye amata, umuceri n’ibishyimbo bikaba byaramuzanzamura.

Bucura bwe Celestin Kabayiza avuga ko uwo Gitifu ari uw’Umurenge na DASSO bazanye n’imodoka bayisiga hirya y’urugo.

Yunzemo ko ubuyobozi bwabasezeranyije no kubaha amavuta yo guteka n’imbuto.

Kabayiza yabwiye Taarifa Rwanda ko abandi bana n’abuzukuru b’uriya mubyeyi bahamagawe n’ubuyobozi bubabaza impamvu batamufasha.

Babubwiye ko bagiye kugerageza uko bashoboye kuko nabo basanzwe ari abahinzi borozi.

Babwiye ubuyobozi ko ntako batari baragize ngo bamwiteho ariko ubushobozi bubabana buke.

Abajijwe icyo yifuza, Kabayiza yagize ati: “Icyifuzo ni uko niba batwijeje ibintu, babiduha, tukabona imibereho”.

Taarifa Rwanda izi ko guhera mu mpera z’Icyumweru gishize, uyu muryango wari utunzwe n’ibiribwa wagenewe n’abaturage bishyize hamwe bakusanya imfashanyo.

Batuye mu cyaro cyo mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro muri Gatsibo.

Icyakora ubu yayoyotse.

Mukandoli asanganywe uburwayi amaranye hafi umwaka, bwaje kuva muri Nyakanga, 2024.

TAGGED:AbayobozifeaturedGatsiboGitifuIbiribwaUmukecuruUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwicanyi Kazungu Yarajuriye
Next Article Inama Y’Abaminisitiri: Amavugurura Mu Burezi, Guca Umubano na CEEAC…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?