Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Baravugwaho Kwiba Ibiribwa By’Abanyeshuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Gatsibo: Baravugwaho Kwiba Ibiribwa By’Abanyeshuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 September 2024 7:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri Station ya RIB mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo hafungiye umuzamu n’undi mugabo ushinzwe gutekerera abiga mu ishuri ribanza rya Rumuli, Umurenge wa Muhura bakurikiranyweho kwiba ibilo 263 by’ibishyimbo na litiro 62 z’amavuta yo gutekesha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Uwimana Marceline  avuga ko ibyo biribwa byibwe taliki 23, Nzeri, 2024.

Icyo gihe ubuyobozi bw’ishuri bwarazindutse busanga urugi bw’ububiko rwaciwe.

Bidatinze abakekwaga bahise bafatwa, RIB itangira kubakoraho iperereza.

Uwimana asaba abayobozi b’amashuri n’abandi bafite abo bakoresha muri rusange ko bakwiye kujya bashishoza bagakoresha abantu bizeye.

Yabwiye Kigali Today ati:  “Ubundi twari twarasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kujya bakoresha abazamu barenze umwe nka babiri cyangwa batatu kandi nabo bizewe b’inyangamugayo kuko byakuraho ubujura”.

Si ubwa mbere ubujura nk’ubu bubanye mu bigo by’amashuri yo muri Gatsibo kuko hashize mu gihe cy’umwaka umwe n’igice ushize  nabwo bwigeze kubaho.

Icyo gihe hibwe ibigo bibiri by’amashuri.

Visi Meya Marceline Uwimana yabwiye bagenzi bacu ko nubwo ubwo bujura bwabayeho, bitakomye mu nkokora gahunda yo kugaburirira abanyeshuri ku ishuri kuko mu bubiko bw’ibiribwa harimo ibindi bihagije.

Akarere ka Gatsibo kari mu turere dukunze kwibasirwa n’izuba ryinshi bigatuma umusaruro w’ubuhinzi utuba.

Hashize imyaka ibiri ubwanditsi bwa Taarifa busohoye inkuru irambuye ku nzara yavugwaga muri aka Karere.

Icyo gihe abana bo mu mirenge itandukanye y’aka Karere batakaga inzara ku buryo bamwe bari batangiye no kujya bajya kwiba ibiryo mu nkono zo mu baturage aho baziciye urwaho.

Inzara akenshi igendana n’ubujura kuko nko muri icyo gihe abantu bari baradukanye imvugo bitaga ‘NTUHUGE’.

Yari imvugo yo kuburira abantu ngo babe maso mu rwego rwo kwirinda ko abajura babacucura.

Ubujura no gusonza byavugwaga hafi mu mirenge hafi ya yose ya Gatsibo, Akarere gafite imirenge 14.

Imirenge igize aka Karere ni Gasange, Gatsibo, Gitoki, Kabarore, Kageyo, Kiramuruzi, Kiziguro, Muhura, Murambi, Ngarama, Nyagihanga, Remera, Rugarama na Rwimbogo.

Gatuwe n’abaturage 530,907.

Ntawamenya niba ibyateraga abaturage gusonza byararangiye gusa birazwi ko inzara itera ubujura n’ubwo hari igihe buba ari ingeso yokamye umuntu.

Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika buherutse gutangaza ko hejuru ya 50% by’ibyaha bikorwa mu Rwanda ari ubujura, gukubita no gukomeretsa.

Abenshi mu babifatiwemo bakabikurikiranwaho ni urubyiruko.

TAGGED:AbakoziAbanyeshuriGatsiboIbiribwaubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yasabye Abasenateri Kudategereza Ko Ibibazo By’Abaturage Bicishwa Ku Mbuga Nkoranyambaga
Next Article Kenya, Uganda Na Tanzania Bizifatanya Mu Kwakira CHAN 2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?