Gatsibo: Huzuye Uruganda Rukora Ibiryo By’Amatungo Magufi

Mu Kagari ka Nyabicwamba, Umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo haherutse kuzura uruganda rukora ibiryo by’amatungo magufi. Amatungo magufi ni imbata, inkoko, ihene, intama n’ingurube.

Ibiryo by’ayo matungo biba biseye mu bitiritiri b’ibigori, ibihwagari na soya, byose bivangavanze.

Aboroye inkoko z’amagi n’iz’inyama ndetse n’aboroye  n’ingurube bavuga ko ruriya ruganda ruzabagirira akamaro kuko ruzatuma igiciro cy’ibiribwa by’aya matungo kigabanuka.

Imvune bagiraga bajya kubishaka kure nayo izagabanuka.

- Advertisement -

Juvénal Nzabakurana uyobora uruganda ruherutse gutahwa rwiswe FIDIKUMBI yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 10 z’ibiribwa kandi bigakorwa buri munsi.

Rwuzuye rutwaye miliyoni Frw 120.

Nzabakurana avuga ko igitekerezo cyo gushinga uru ruganda cyaje nyuma yo kubona ko aho we na bagenzi be batuye, hera ibigori byinshi na soya.

Nyuma yo guhungura ibigori, abaturage bagiraga ikibazo cy’uko ibitiritiri byababanaga byinshi bakabura aho babishyira.

Nyuma baje kumenya ko burya ari imari bashobora kubyaza umusaruro.

Ati: “Hano hari koperative nyinshi zihinga ibigori, soya n’umuceri. Wasangaga abahinzi bamara gusarura bagatwika ibishogoshogo by’ibigori na soya duhitamo gushaka igisubizo duhereye kuri ibyo biboneka iwacu uretse ko hari n’ibyo tuvangamo dukura hanze y’igihugu”.

Intego ngo ni ukurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana no gushakira urubyiruko akazi.

Bafite na gahunda yo gukora ifumbire y’imborera.

Ikilo cy’ibiryo by’inkoko kigura Frw 500 naho ikilo cy’ibiryo by’ingurube, inkwavu n’inka kigura Frw 400.

Kubaka ruriya ruganda byatangiye muri Gicurasi, 2022.

Byakozwe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda RAB binyuze mu mushinga SAIP.

Usibye i Gatsibo, ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo cyakunze kumvikana no mu tundi turere turimo na Nyagatare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version