Rubavu: Njyanama Yamenye Ko Burya Meya Kambogo Atari Ashoboye

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu  witwa Dr Kabano Habimana Ignace yabwiye Taarifa ko Ildephonse Kambogo atari ashoboye. Avuga ko bagiriye  Kambogo inama kenshi ariko arinangira.

Dr. Kabano ati: “..Ntabwo yari ashoboye gushyira mu bikorwa inshingano ze zose kandi yagiriwe inama kenshi”.

Ngo Ildephonse Kambogo ntiyari ashoboye handi byatangiye kera.

Perezida wa Njyanama ya Rubavu avuga ko hashize amasaha atatu bafashe icyemezo cyo kweguza Ilphonse Kambogo, akemeza ko kumweguza bidashingiye ku biza biherutse kugwirira Rubavu gusa ahubwo bishingiye no ku bindi atigeze yuzuza kuva yaba Meya.

- Advertisement -

Yahakanye amakuru avuga ko Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa Pacifique Ishimwe nawe yegujwe.

Abajijwe uri kuyobora Akarere ka Rubavu, Dr. Kabano Habimana Ignace yabwiye Taarifa ko hakiri kare ko uwo muntu atangazwa ariko avuga ko Akarere katabura uko kayoborwa kuko inzego zose zubatse neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version