Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Umuhungu Yiyemereye Ko Yishe Se
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gatsibo: Umuhungu Yiyemereye Ko Yishe Se

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2025 7:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko umusore witwa Jean Claude Hakizimana w’imyaka 21 wo mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro muri Gatsibo yarwemereye ko yishe Se.

Avuga ko yamujije ko yari amaze igihe ‘amusaba umunani’ undi akawumwima.

Uwishwe yitwa Vincent Gahakwa akaba yari afite imyaka 46 nk’uko Umuvugizi wa ruriya rwego, Dr. Thierry B. Murangira yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE.

Iby’urupfu rwe byamenyekanye tariki 29, ariko abagenzacyaha bo bavuga ko yishwe tariki 22 z’uko kwezi ariko kuko uwo mugabo yibanaga, amakuru y’uko yapfuye yatinze kujya ahagaragara.

Mu gusobanura iby’ibanze bakuye mu iperereza, Umuvugizi wa RIB yagize ati: “Mu ibazwa rya Hakizimana Jean Claude yiyemerera ko ariwe wishe Se; ko yari amaze iminsi amusaba umunani we akawumwima, undi agahitamo kumwica.”

Ibijyanye n’urupfu rwe bivuga ko kuwa Gatandatu tariki 29 Werurwe, Hakizimana yagurishije ibitoki bitanu, abeshya uwabiguze ko Se yagiye i Kigali kwivuza kandi ko yamusabye kubigurisha akamwoherereza amafaranga.

Mu gukurikirana ukuri kw’aho, mu by’ukuri, Se aherereye nibwo byaje kumenyekana ko yapfuye yishwe n’umuhungu we.

Uyu yahise afatwa ajya gufungirwa kuri Station ya RIB ya Kiramuruzi.

Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kwirinda ibyaha n’ibishobora kubitiza umurindi birimo ubusinzi, amakimbirane n’urugomo.

Avuga ko kubyirinda ari ngombwa kuko kubikora bihanwa n’amategeko kandi biba bishobora gutuma abantu batakaza ubuzima nk’uko byagenze kuri Vincent Gahakwa wishwe n’uwo yabyaye.

Ubushakashatsi bwerekana ko hari impamvu zikunze gutera abahungu kwica ba Se.

Muri zo, iya mbere ni iyo gushaka kwigenga.

Byaje kugaragara ko hari ubwo abahungu bamaze gusoreka, bagirana amakimbirane na ba Se kubera ko aba babima ubwigenge bwo kwishyira bakizana, umubyeyi akabikora yibwira ko umwana we atarakura neza mu gihe undi we aba yumva ari umusore w’intarumikwa ukwiye gukora icyo ashaka.

Ubwo bwumvikane buke hari ubwo buvamo ubushyamirane butuma uwo musore yivugana uwamubyaye.

Impamvu ya kabiri ikunze kuvugwa ko itera abahungu kwica ba Se ni ishingiye ku mafaranga.

Nk’uko byagenze ku byabereye i Gatsibo twagarutseho hejuru, iyo hari ubwumvikane buke k’umunani umusore yaka Se ariko ntawumuhe nk’uko abishaka, haba hari ibyago by’uko uyu yakwica Se kugira ngo awigarurire cyangwa nibyanga byibura awubure ariko uwawumwimye atakiri ho.

Aya makimbirane ashobora gukomoka ku munani, amafaranga, ubwishingizi bw’ubuzima cyangwa ikindi kintu cy’agaciro.

Impamvu ya gatatu ijya itera ubwo bwicanyi ni igihe umubyeyi w’umugabo ahora atoteza, ahoza ku nkeke umuhungu we.

Aha aba ashobora kumwica ‘kugira ngo yumve ahumetse’.

Indi mpamvu ni ishingiye ku mujinya w’umuranduranzuzi ushobora kwaduka mu bitekerezo by’umuhungu agakubita Se ikintu kiremereye kikamuhitana.

Ashobora kubikora yabigambiriye, cyangwa se bikaza bimutunguye kubera ubukana bw’umujinya umuzamutsemo.

Indi mpamvu ya gatatu ari nayo ya nyuma ni uburwayi bwo mu mutwe.

Bamwe mu basore bafite ubuzima bwo mu mutwe buhagaze nabi bashobora kwica abababyaye kandi bakabikora mu by’ukuri nta kibazo babibonamo.

TAGGED:GatsiboKwicaSeUmunaniUmusoreUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahitanywe N’Umutingito Muri Mynmar Bageze Ku 1600
Next Article U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rukomeye Rutunganya Impu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?