Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gatsibo: Yafatanywe Ibilo 52 By’Ibyuma Bitanga Amashanyarazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gatsibo: Yafatanywe Ibilo 52 By’Ibyuma Bitanga Amashanyarazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 November 2022 9:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 20 Polisi yafatanye ibilo 52 by’ibyuma bivugwa ko yakuye ku mapiloni atanga amashanyarazi.

Akurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo.

Yafatiwe mu Mudugudu w’ Ibare, Akagari ka Ngarama mu Murenge wa Ngarama saa sita z’amanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ngo abaturage bari baramuketse kenshi.

SP Hamdun Twizeyimana ati: “Abaturage bari bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu tugari twa Nyarubungo na Kigasa two mu Murenge wa Ngarama bitewe n’intsinga z’amashanyarazi  zikatwa zikibwa n’abantu batazwi.”

Ngo hakekwaga uriya musore wafashwe.

Nyuma ngo hateguwe igikorwa cyo kumusaka,.

Abapolisi bageze iwabo mu rugo mu mudugudu w’Ibare bamusangana imifuka ibiri irimo intsinga z’amashanyarazi zipima Ibilo 52.

Yiyemereye ko izo ntsinga ari ize yari kugurisha mu bindi byuma bishaje asanzwe acuruza cyakora akavuga ko nawe yagiye azizanirwa n’abandi bantu atabashije kugaragaza imyirondoro yabo.

SP Twizeyimana yashimiye abatanze amakuru.

Uhawumugisha n’intsinga yafatanywe yahise ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngarama.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

TAGGED:AmashanyarazifeaturedGatsiboIbyumaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel TV: Uburyo Airtel Rwanda Izaniye Abakiliya Bayo Ngo Bazarebe Igikombe Cy’Isi
Next Article Umusirikare Wa DRC Yarasiwe Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?