Ubuyobozi bwa Hamas bwasabye abarwanyi bayo 7,000 gusubira mu bice ingabo za Israel zavuyemo, ibi bikaba ikintu cyatumye bamwe bagira ubwoba bw’uko ibintu bishobora gusubira irudubi.
Nubusanzwe hari impungenge no gushidikanya bishingiye ahanini k’ukumenya uzategeka Gaza igihe intambara ya Hamas na Israel yaba ihagaze burundu.
Iyi ni ingingo ikomeye itera benshi kwibaza niba itazakoma mu nkokora umugambi w’amahoro Amerika ya Donald Trump yari imaze gutangiza mu rwego rwo guhagarika intambara imaze imyaka ibiri n’iminsi mike itangiye.
BBC yanditse ko Hamas kandi yatangiye gukora ibishoboka ngo ikure ibisimu hejuru y’abantu ivuga ko ari Abanyapalestine byagwiriye, ikemeza ko hari imibiri 9,500 yaguweho nabyo, ikeneye kubonwa ikazashyingurwa.
Kuri uyu wa Gatandatu ubaye umunsi wa kabiri w’ishyirwa mu bikorwa by’umushinga w’amahoro ndetse muri Israel ibitaro byatangiye kwitegura kwakira abaturage bari baratwawe bunyago na Hamas kandi abarenga 20 muri bo ubu barapfuye.
Abakiri bazima nabo ntibarenga uwo mubare kuko kugeza rwagati muri iki Cyumweru havugwaga ko abakiri yo ari 48 kandi icyakabiri cyabo barapfuye.
Biteganyijwe ko aba mbere muri bo bazagera muri Israel ku wa Mbere tariki 12, Ukwakira, 2025 mu masaha y’igitondo ku isaha y’i Kigali.
Hamas nayo izakira abantu bayo 1,700 bari bafungiwe muri gereza za gisirikare za Israel.
Mu minsi ishize yari yasabye ko Israel yabaha n’imirambo ya Yahya Sinwar n’umuvandimwe we Mohammud Sinwar bombi bayoboraga Hamas bakagwa mu bitero bya Israel.