Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Elly Tumwiine Agiye Gushyingurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gen Elly Tumwiine Agiye Gushyingurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 August 2022 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta ya Uganda yateguye umuhango ukomeye ku rwego rw’igihugu wo gusezera kuri Jenerali Elly Tumwiine uherutse gutabaruka azize cancer y’ibihaha. Tumwiine yaguye mu bitaro by’I Nairobi aho yari amaze igihe runaka yivuza.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda witwa Brig General Kulaigye Felix yari aherutse gutangaza ko Leta yateguye ko Tumwiine azaherekezwa mu cyubahiro gikwiye intwari ya Uganda.

Arashyingurwa ku ivuko ahitwa Rwemikoma mu Gace kitwa Kazo.

Gen Elly Tumwiine  yabanje kurwarira mu bitaro bya Nakasero muri Kampala ariko uburwayi bwe bukomeje gukomera ajyanwa mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya.

Ariko kubera ko Abanyarwanda baciye umugani  ngo ‘nyamunsi ntawe uyisimbuka’  inkuru mbi imaze iminsi yamenyekanye ko Gen Elly Tumwiine yapfuye.

Uyu musirikare yakoze mu nzego zitandukanye z’umutekano wa Uganda kandi yapfuye yari amaze igihe gito avuye ku nshingano zo kuba  ‘Umujyanama mukuru’ wa Perezida Museveni mu by’umutekano.

'The Singing General' signs out!

Service for the late General Elly Tumwine is on at his country home in Rwemikoma, Kazo district.

📷: @francis_isano#NBSUpdates pic.twitter.com/8jMJM62DgO

— NBS Television (@nbstv) August 30, 2022

Guhera mu mwaka wa 1996 kugeza mu mwaka wa 2021 yari Umudepite uhagarariye ingabo za Uganda mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Yatangiye imirimo yo kuba Umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano guhera mu mwaka wa 2018 kugeza mu mwaka wa 2021.

Tuributsa abasomyi bacu ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano ariko ‘atari Umujyanama mukuru’.

Ubwo yahererekanyaga ububasha na mugenzi we wamusimbuye k’ukuba Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by’umutekano witwa Major Gen Jim Muhwezi yavuze ko yifuza kuzagira inama Museveni ko yazahererekanya ububasha n’uzamusimbura kandi bigakorwa mu mahoro.

Gen Tumwiine yigeze kwamaganwa ubwo yavugaga ko ashyigikiye ko habaho ahantu abakekwaho ibyaha bikomeye bagomba kubarizwa ibyo bakekwaho.

Tumwiime yavuze ko ahantu nk’aho hagomba kubaho kuko n’abagizi ba nabi ntaho bagiye.

Muri Uganda haba Urwego rushinzwe guhiga abanzi b’igihugu rwitwa Internal Security Organisation (ISO) rukunze kuvugwaho gukorera abantu iyicarubozo.

Hamwe muho rufite icyo kigo ni ahitwa Kalangala n’ahitwa Kyengera muri  Wakiso.

General Elly Tumwiine yavutse Taliki 12, Mata, 1954, avukira ahitwa Burunga muri  Mbarara.

Yize no muri Kaminuza ya Makerere yiga iby’ubuhanzi, ibyo bita Bachelor of Arts in Fine Art, hari mu mwaka wa  1977.

Yize ibya gisirikare mu ishuri rikuru rya gisirikare riba muri Tanzania ahitwa Monduli.

Amasomo mu bya gisirikare yayakomereje mu ishuri ryitwa Senior Command Course riba mu Kigo cya gisirikare kitwa Uganda Senior Command and Staff College riri i Kimaka, muri Jinja.

Yize no mu Burusiya mu ishuri bita Military Academy ry’ahitwa Vystry. Aha hahoze ari muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.

Gen Tumwiine niwe uvugwaho ko yatangije urugamba rwo kwirukana Tito Okello Lutwa k’ubutegetsi mu ntambara y’imyaka itanu Museveni n’abasirikare be barwanye .

Icyo gihe uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare witwa Ahmed Sseguya wari amaze kwamburwa inshingano.

Gen Elly Tumwiine kandi yabaye umugaba w’ingabo za NRA ubwo Museveni yari arangije kwigarurira Uganda.

Hari mu mwaka wa 1987. Icyakora yaje kumukura kuri uyu mwanya amugira Minisitiri w’ingabo.

TAGGED:CancerfeaturedIntambaraMuseveniTumwiine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yishe Abaturage 18
Next Article Hafi ½ Cy’Amavuriro Ku Isi Ntagira Ubukarabiro Bwujuje Ibisabwa- WHO, UNICEF
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?