Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Ibingira Na Lt Gen Muhire Barafunzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gen Ibingira Na Lt Gen Muhire Barafunzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2021 10:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire bafunzwe bakurikiranyweho ibibazo by’imyitwarire, nyuma yo gufatwa mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Gen Ibingira ni Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara mu gihe Lt Gen (Rtd) Muhire na we yabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere, asezererwa mu Ngabo mu 2014.

The New Times yatangaje ko Gen Ibingira yafashwe ku wa 7 Mata, ubwo byari bimaze kumenyekana ko mu minsi itatu yari ishize yitabiriye imihango yo gusaba no gukwa mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma mu Karere Ka Huye.

Ni imihango ibujijwe muri iki gihe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Icyo kinyamakuru cyanatangaje ko (Rtd)Lt Gen Muhire we ku wa 24 Mata yafatiwe ahitwa Pegase Resort Inn ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro, we n’abandi bantu 33 barimo basangira ibyo kunywa, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuvugizi wa RDF Lt Col Ronald Rwivanga yemeje ko abo basirikare bakuru bafashwe na Polisi, ibashyikiriza Ingabo z’u Rwanda.

Yakomeje ati “Nibyo koko abo ba Ofisiye Jenerali bafunzwe bakurikiranyweho ibikorwa bijyanye n’imyitwarire mibi.”

Bombi bakurikiranyweho ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yakomeje ati “Uru rwego rufite amategeko agenga imyitwarire adusaba guhora turi intangarugero.”

Ni amabwiriza ngo areba abasirikare bari mu kazi cyangwa abari mu kiruhuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko hari n’abapolisi babiri bakuru bo mu Majyepfo bafashwe, barimo Chief Superintendent of Police( CSP) Francis Muheto uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo na Senior Superintendent of Police( SSP) Gaston Karagire uyobora Polisi mu Karere ka Huye.

Bafunzwe bazira ko bamenye ko hari amabwiriza yishwe, ariko ntibagire icyo babikoraho.

Mu bandi bafashwe barimo Fidel Rugomwa, nyiri ahantu ubukwe bwabereye. Yafunzwe hafi icyumweru, arekurwa atanze amande. Ni kimwe n’abandi basivili bafatiwe muri biriya bikorwa.

CP Kabera yavuze ko biriya bikorwa byitabiriwe n’abantu 70, mu gihe nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

TAGGED:AmabwirizaCharles MuhireCOVID-19featuredIbingiraKaberaPolisiRDF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bahaye Umupolisi Ruswa Ya Frw 70 000 Arabyanga Barafungwa
Next Article Minisitiri W’Intebe Mushya Wa DRC Azarusha Iki Abamubanjirije?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?