Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uko RPF-Inkotanyi Yakoze Ubukangurambaga Bwo Kubohora u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Uko RPF-Inkotanyi Yakoze Ubukangurambaga Bwo Kubohora u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 October 2022 3:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe cyo kubohora u Rwanda, Umuryango FPR-Inkotanyi wagombaga kumvisha abantu impamvu z’urwo rugamba ariko bikagira urwego bikorwamo.

Ni muri uru rwego hashyizweho inzego zakoraga uhereye ku mudugudu, ishami ndetse n’akarere.

Ni ibyo bitaga kuri  cellule, blanche na region.

Buri rwego muri izi, rwayoborwaga na Komite Nyobozi.

Rwagiraga kandi n’icyo bitaga Komite nkozi(executive committee) yabaga  ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyategetswe na komite nyobozi.

Mu rwego rwo kugira ngo ibintu bigende neza kandi habeho gukora ibintu nk’uko byemeranyijwe, hashyizweho na Komite ngenzuzi, yagombaga kureba uko buri rwego rwubahiriza ibyo rushinzwe hakabaho kujya inama, gufashanya ariko no guhana aho bibaye ngombwa.

Kuri Twitter, Tito Rutaremara umwe mu bashinze FPR-Inkotanyi asobanura uko iyo Komite yakoraga:

Ati: “[…] Iyi komite ngenzuzi niyo yari ikomeye. Abayigize batorwaga mbere y’izindi nzego. Yarishinzwe kugenzura imikorere y’abanyamuryango n’imikorere y’abayobozi, yarishinzwe gukemura impaka zabaga hagati y’abanyamuryango,…”

Birumvikana ko yari inashinzwe kugenzura ikinyabupfura mu mikorere n’imyitwarire by’abanyamuryango hakiyogeraho n’umutekano w’abanyamuryango.

Bimwe mu bintu bikomeye FPR-Inkotanyi yaharaniye n’ubu igiharanira ni ukwigira.

Iyi nshinga ni ngari kuko ikubiyemo no kwirangiriza ibibazo biturutse mu bisubizo wishatsemo.

Mu uguharanira ko ibintu bikorwa nk’uko byateganyijwe, ubuyobozi bwa za nzego zavuzwe haruguru bwakoraga k’uburyo ibintu byose bikorwa gihanga.

Gukora gihanga bikubiyemo kugira igenamigambi, gukora ibyihutirwa kandi by’ingenzi kurusha ibindi, no gushaka ibisubizo birambye kandi bikozwe mu buryo bwa gihanga.

Kubera ko nta mugabo umwe, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakoraga k’uburyo bose buzuzanya,  buri wese akumva ko imikorere ya mugenzi we imureba kandi buri wese agaharanira iterambere rye n’iry’umuryango FPR-Inkotanyi.

Mu mikorere yabo kandi baharaniraga guhora bibutsanya intekerezo za FPR-Inkotanyi.

Buri wese ku rwego ari ho rwose yagombaga kumenya kandi agakurikiza amabwiriza yayo, akagira imikorere n’imyitwarire ya kirwanashyaka.

Mu gihe kidahindagurika, habagaho gahunda yo gutyaza ibitekerezo bya buri munyamuryango ku mikorere ya FPR-Inkotanyi kandi akerekwa ibikorwa Umuryango umaze  kugeraho mu kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Buri wese yagombaga kumva ko intekerezo na politike by’Umuryango ari ibye, akumva ko kubohora u Rwanda n’abanyarwanda ari inshingano ya buri wese.

Ubu bukangurambaga nibwo bwatumye abanyamuryango ba RPF baharanira kubohora igihugu cyabo bishakamo abasirikare, ibyangombwa byo gufasha urugamba, imiti, amafaranga yo kugura ibikoresho, imyambaro, kumenya kubana n’amahanga, n’ibindi byinshi byafashije muru urwo rugamba.

Inkuru y’ubushize…

Imikoranire Inkotanyi Z’Abasirikare N’iz’Abasivili Nk’Uko Rutaremara Abisobanura

TAGGED:featuredFPRInkotanyiRPFRutaremaraUrugamba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rihanna Yasohoye Indirimbo Yahogoje Abafana Be
Next Article Abiga Kaminuza Mu Rwanda Bahawe Amahirwe Yo Guhatanira Kwigira ICT Muri Huawei
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Body Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yiyemeje Gukorana Na Mauritania 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ububiligi Bwijeje DRC Gukomeza Kuyiba Hafi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Yatemye Ushinzwe Umutekano Baramurasa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?