Gen Ibingira Ntakiri Umugaba w’Inkeragutabara

Gen Fred Ibingira ntakiri Umugaba w’Inkeragutabara, nyuma y’igihe bitangajwe ko yafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, agafungwa.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo ku bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda rwerekana ko Umugaba w’Inkeragutabara ari Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage, by’agateganyo. Gen Mugambage yari Umugaba wungirije w’Inkeragutabara ushinzwe umusaruro kuva mu Ugushyingo 2020.

Ntabwo izi mpinduka zigeze zitangazwa nk’uko bisanzwe iyo hashyizweho umugaba mushya w’umutwe runaka w’ingabo, bitandukanye n’uko byari bimenyerewe.

Amakuru Taarifa yabonye ni uko Gen Mugambanye ari we uyobora Inkeragutabara kugeza hatangajwe ikindi cyemezo. Abagaba b’Ingabo bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ari na we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

- Advertisement -

Gen Ibingira yamaze igihe kinini ayobora Inkeragutabara kuko yagiyeho mu 2010, ageza mu 2018 ubwo yasimburwaga by’agateganyo na Maj Gen Aloys Muganga. Na we yaje gusimburwa na nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli. Gen Ibingira yasubiye muri uwo mwanya mu Ugushyingo 2019.

Muri Mata Minisiteri y’Ingabo yemeje ko Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire bafunzwe bakurikiranyweho ibibazo by’imyitwarire, nyuma yo gufatwa mu bihe bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Lt Gen (Rtd) Muhire na we yabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere. Yasezerewe mu Ngabo mu 2014.

Inkeragutabara ni umwe mu mitwe y’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Ingabo Zirwanira ku Butaka n’Ingabo Zirwanira mu Kirere.

Ni icyiciro cy’Ingabo zidakora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho, ariko zishobora kwitabazwa igihe cyose bibaye ngombwa

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati Yihariye y’Ingabo z’u Rwanda riteganya ko iyo abasirikare b’umwuga cyangwa bagengwa n’amasezerano barangije akazi ka gisirikare ka buri munsi, bashyirwa mu Nkeragutabara mu gihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Abagize Inkeragutabara bashobora no gutoranywa mu basivili basanzwe bujuje ibisabwa.

Mu gihe cy’intambara, ibyago bigwiririye igihugu, amahugurwa cyangwa akandi kazi, abagize Inkeragutabara bashobora guhamagarirwa kujya mu mitwe ikora akazi ka gisirikare, byemejwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha.

Mu gihe cyo guhamagarwa, abagize Inkeragutabara bagengwa na Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.

Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage yagizwe umuyobozi mu Nkeragutabara nyuma y’igihe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda na Sudani y’Epfo kuva mu 2009-2020.

Mbere yaho yabaye umudepite uhagarariye Ingabo aba n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda mu 1994-1995. Yahavuye aba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Paul Kagame mu 1996-1998.

Nyuma yagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo z’u Rwanda mu 1998-2000, aba Komiseri Mukuru wa Polisi mu 2000-2004, aza kongera kuyobora ibiro by’umukuru w’igihugu mu 2006-2009, nyuma aza kugirwa ambasaderi.

Afite imyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri dipolomasi n’Imibanire n’amahanga yabonye mu 2005, muri Kaminuza ya Nairobi. Yanakoze andi masomo ya gisirikare muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu Bushinwa na Kenya.

Maj Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage ni we Mugaba w’Inkeragutabara w’Agateganyo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version