Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Kabandana Yasabye Ingabo Za SADC Gukorana N’Iz’u Rwanda Bagatsinda Ibyihebe Burundu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gen Kabandana Yasabye Ingabo Za SADC Gukorana N’Iz’u Rwanda Bagatsinda Ibyihebe Burundu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 January 2022 9:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo guhashya abarwanyi bari bamaze imyaka myinshi barigaruriye Intara ya Cabo Delgado Major General Innocent Kabandana yasabye abagaba b’izindi ngabo ziri muri kariya gace gukorana n’u Rwanda bakarimbura ibindi birindiro bya bariya barwanyi.

Yabibasanye kuri uyu wa Gatatu tariki 19, Mutarama, 2022 ubwo bari baje gusura ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri muri Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Abo bagaba ni Umugaba mukuru w’Ingabo z’Afurika y’Epfo Gen Rudzani Maphwanya.

Yari aherekejwe n’Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Mozambiquethe Lt Gen Bertolino Jeremias Capetine.

Hari kandi na Maj Gen Xolani Mankayi uyoboye ingabo za SADC ziri muri  Mozambique (SAMIM)

Ubwo bageraga ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda muri kariya gace Major General Innocent Kabandana  yarabakiriye abereka aho ingabo z’u Rwanda zigeze zikora makazi kazizanye ndetse n’ibyo ziteganya gukora.

Gen Kabandana yababwiye ko muri iki gihe ari ngombwa ko abasirikare bose bari muri Cabo Delgado bakorana bya hafi kugira ngo basenye ibindi birindiro by’abarwanyi birukanywe mu bice byinshi bya Cabo Delgado ariko bakaba barashatse ahandi bihisha.

Muri iki gihe ngo baciye ingando mu duce nka Chai Macomia, Pundanhiar no  Nicha de Ruvuma.

Umugaba w’ingabo za Afurika y’Epfo yavuze ko uruzinduko rwe muri kariya gace rwari rugamije kureba uko ingabo z’Afurika y’Epfo ziri muri SADC zimerewe akaboneraho no gusura ingabo z’u Rwanda na Polisi zihakorera.

Tariki 10, Mutarama, 2022 hari Itsinda  riyobowe n’Umugaba w’ingabo za Mozambique witwa General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse ryaje mu Rwanda kugira ngo riganire n’inzego z’umutekano w’u Rwanda, barebere hamwe aho impande zombi zigeze zihashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado n’ibitarakorwa kugira ngo bazihashye burundu kandi muri kiriya gihugu hagaruke umutekano urambye.

Muri iki gihe ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ziri muri Mozambique ziri gutoza abasirikare n’abapolisi ba kiriya gihugu kugira ngo umunsi inzego z’umutekano ziri muri kiriya gihugu nizitaha mu Rwanda, Mozambique izakomeze yirindire umutekano.

 

TAGGED:Cabo DelgadofeaturedIngaboKabandanaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwigeze Gushinjwa ‘Kwiba’ Ingoma Z’u Burundi
Next Article Colonel Gatabazi Wasabiwe Gukurikiranwaho Iterabwoba Ni Muntu Ki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Myaka Mike Ishize Urwango Ku Bayahudi Rwariyongereye- Amb Weiss 

Rwanda: Abatarahererekanya Ibinyabiziga Babikore Inzira Zikigendwa

Rwanda: Umubare W’Abarwara Mu Mutwe Kubera Inzoga Uriyongera

Nyanza: Yari Hafi Kurongora None Akurikiranyweho Gusambanya Umwana

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?