Gen Kabandana Yasabye Ingabo Za SADC Gukorana N’Iz’u Rwanda Bagatsinda Ibyihebe Burundu

Umugaba w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo guhashya abarwanyi bari bamaze imyaka myinshi barigaruriye Intara ya Cabo Delgado Major General Innocent Kabandana yasabye abagaba b’izindi ngabo ziri muri kariya gace gukorana n’u Rwanda bakarimbura ibindi birindiro bya bariya barwanyi.

Yabibasanye kuri uyu wa Gatatu tariki 19, Mutarama, 2022 ubwo bari baje gusura ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri muri Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Abo bagaba ni Umugaba mukuru w’Ingabo z’Afurika y’Epfo Gen Rudzani Maphwanya.

Yari aherekejwe n’Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Mozambiquethe Lt Gen Bertolino Jeremias Capetine.

- Advertisement -

Hari kandi na Maj Gen Xolani Mankayi uyoboye ingabo za SADC ziri muri  Mozambique (SAMIM)

Ubwo bageraga ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda muri kariya gace Major General Innocent Kabandana  yarabakiriye abereka aho ingabo z’u Rwanda zigeze zikora makazi kazizanye ndetse n’ibyo ziteganya gukora.

Gen Kabandana yababwiye ko muri iki gihe ari ngombwa ko abasirikare bose bari muri Cabo Delgado bakorana bya hafi kugira ngo basenye ibindi birindiro by’abarwanyi birukanywe mu bice byinshi bya Cabo Delgado ariko bakaba barashatse ahandi bihisha.

Muri iki gihe ngo baciye ingando mu duce nka Chai Macomia, Pundanhiar no  Nicha de Ruvuma.

Umugaba w’ingabo za Afurika y’Epfo yavuze ko uruzinduko rwe muri kariya gace rwari rugamije kureba uko ingabo z’Afurika y’Epfo ziri muri SADC zimerewe akaboneraho no gusura ingabo z’u Rwanda na Polisi zihakorera.

Tariki 10, Mutarama, 2022 hari Itsinda  riyobowe n’Umugaba w’ingabo za Mozambique witwa General Admiral Joaquim Rivas Mangrasse ryaje mu Rwanda kugira ngo riganire n’inzego z’umutekano w’u Rwanda, barebere hamwe aho impande zombi zigeze zihashya abarwanyi bo muri Cabo Delgado n’ibitarakorwa kugira ngo bazihashye burundu kandi muri kiriya gihugu hagaruke umutekano urambye.

Muri iki gihe ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo ziri muri Mozambique ziri gutoza abasirikare n’abapolisi ba kiriya gihugu kugira ngo umunsi inzego z’umutekano ziri muri kiriya gihugu nizitaha mu Rwanda, Mozambique izakomeze yirindire umutekano.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version