Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Kabarebe Yavuze Uko Byagenda Igisirikare Kijemo Amacakubiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gen Kabarebe Yavuze Uko Byagenda Igisirikare Kijemo Amacakubiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2023 7:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe  mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda kandi ukomeye kuko ari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, General James Kabarebe yaraye abwiye abakada 800 ba FPR- Inkotanyi ko amacakubiri uko yaba angana kose aramutse ageze mu ngabo z’u Rwanda ibintu byaba byageze kure.

Aho niho yahereye asaba abari bamuteze amatwi n’Abanyarwanda muri rusange ko bagomba kuzibukira amacakubiri kandi bakayarandura agishibuka.

Hari mu nama yateraniyemo abanyamuryango 800 ndetse n’abayobozi b’indi mitwe ya Politiki n’abandi bayobozi mu Nzego Nkuru za Leta n’iz’abikorera.

Intego yari iyo kwibutsa abantu ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo nkingi ubuzima bwabo bwubakiyeho bityo ko amacakubiri ayo ari yo yose adakwiye guhabwa intebe.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yavuze ko ibiherutse kuba by’Abakono bishyiriyeho umutware wabo ari ikintu kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje.

Avuga ko iyo ikintu nka kiriya kidakumiriwe mu maguru mashya, gikura hakazabura igaruriro ryacyo.

Gen Kabarebe avuga ko imwe mu mpamvu zatumye FPR-Inkotanyi itsinda urugamba ari uko itigeze yihanganira na rimwe ibikorwa by’amacakubiri cyangwa ibisa nayo.

Ati “Mu mikorere yayo ntabwo yigeraga yihanganira ikintu cyitwa imico mibi, ikintu cyitwa ‘negative tendance’ [igifite intego mbi] cyangwa ikigaragara ko kizaba kibi, yakibonaga hakiri kare, ikakirandura. ‘Negative tendance’ iyo uyihoreye, ukayirera ukayorora igakura, igera igihe udashobora kuyihagarika.”

Ngo n’iby’Abakono ni aho byari bugere iyo abantu babyirengagiza.

Ati “Ubwo baba ari Abakono, ejo ni Abashambo, ejobundi ni Abasinga […] Igihugu kikongera kikajyamo ibice.”

Ku rundi ruhande, Gen James Kabarebe avuga ko ibintu nk’ibyo biramutse bije mu gisirikare, igihugu cyaba gihuye n’akaga.

Ati “Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo n’ejobundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu kuko naba narabamenye narabagaragaje, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya. Ni uko bimeze, ni ibintu bibi cyane.”

Kuri we, icyafasha u Rwanda ni kimwe: UBUMWE bwabo.

TAGGED:AbakonofeaturedFPRIgisirikareIngaboInkotanyiKabarebe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Avuga Ko Abaje Kuzimya Inzu Ye Basize Bamwibye
Next Article Museveni Na Muhoozi Barezwe Mu Rukiko Mpuzamahanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?