Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Katumba Wamala Wayoboye Ingabo Za Uganda Yarokotse Amasasu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gen Katumba Wamala Wayoboye Ingabo Za Uganda Yarokotse Amasasu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2021 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gen Katumba Wamala umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yarikotse amasasu yarashwe n’abantu bane bari bamuteze igico bari kuri moto.

Umunyamakuru ukora inkuru zicumbuye agakora no kuri NBS witwa Canary Mugume yanditse ko abantu barashe kuri Gen Katumba Wamala bari bari kuri moto ebyiri, bamurasa akaba yari ari kumwe n’umukobwa we, umushoferi we n’umusirikare ushinzwe kumurinda.

Amafoto Mugume yashyize kuri Twitter arerekana imodoka ifite ibirahure byamenwe n’amasasu, ndetse n’aho ibisigara iyo isasu risohotse byatakaye.

Byaje kumenyekana ko umukobwa we n’umushoferi we bahasize ubuzima.

Hari video iri gucicikarana ku mbunga nkoranyambaga yerekana amaraso y’aho babarasiye, Katumba Wamala yakomeretse urutugu, hanyuma bamujyana kwa muganga ari kuri moto.

Edward Katumba Wamala ni umwe  mu basirikare bakuru ba Uganda. Muri iki gihe ni Minisitiri w’umurimo n’ubwikorezi, akaba yaragiye kuri aka kazi guhera tariki 14, Ukuboza, 2010.

Mbere yari Umunyamabanga wa Leta muri iriya Minisiteri.

Yigeze kuba Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda guhera mu mwaka wa 2005 kugeza mu mwaka wa 2013.

Mbere y’aka kazi, Gen Edward Katumba Wamala yabaye Komiseri Mukuru wa Polisi ya Uganda.

Hari hagati y’umwaka wa 2001 n’umwaka wa 2005.

Imodoka yari arimo
Ibisigazwa byavuyemo amasasu

 

Bivugwa ko amasasu atafashe Gen Wamala
TAGGED:AmasasufeaturedKatumbaMotoUgandaWamala
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abacuruzi B’I Rubavu Basubiye Mu Kazi
Next Article Prof Silas Lwakabamba Yahawe Izindi Nshingano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?