Gen Kazura Na IGP Munyuza Bagiriye Uruzinduko Muri Tanzania

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, bari mu ruzinduko muri Tanzania. Ni uruzinduko rugamije ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania yatangaje ko aba bayobozi bakomeye mu nzego z’umutekano bari muri Tanzania guhera ku Cyumweru.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Mbere yahuye na mugenzi we uyobora Polisi ya Tanzania, Simon Nyakoro Sirro, banagirana ibiganiro.

Ni uruzinduko rugamije gushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, kuko kuva mu mwaka wa 2012 zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

- Kwmamaza -

IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Ati “Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzaniya, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akajya muri Tanzania.

Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Ati “Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo.”

Yavuze ko bigomba kugerwaho binyuze mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzania.

Inzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke no guhanahana abanyabyaha.

Byiyemeje kandi gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

Gen Kazura yakirwa muri Tanzania
Gen Kazura (iburyo) hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Major General Charles Karamba (hagati)
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’Ingabo za Tanzania
IGP Munyuza yakirwa ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Tanzania
IGP Munyuza asuhuza mugenzi uyobora Polisi ya Tanzania
Bagiranye ibiganiro
Abayobozi bombi bahanye impano
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version