Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Gen Mubarakh Muganga Yagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira Ku Butaka

Published

on

Gen Maj Mubarakh Muganga yazamuwe mu ntera agirwa Lieutenant General, anagirwa Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka.

Gen Muganga yari asanzwe ayobora ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yakoze izi mpinduka mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Gen Muganga yasimbuye kuri uriya mwanya Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi, wagizwe Umugaba w’Ingabo Zirwanira mu kirere.

Gen Mupenzi we yasimbuye Major General Emanuel Bayingana, wagizwe Umunyabamga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo.

Gen Bayingana yayoboraga ingabo zirwanira mu kirere guhera ku wa 2 Nzeri 2019.

Gen Mupenzi yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere

Gen Bayingana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo