Gen Murasira Yagiye Gutsura Umubano N’Ingabo Za Zimbabwe

Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira ari i Harare muri Zimbabwe mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Zimbabwe.

Yahuye na mugenzi we uyobora Minisiteri y’ingabo muri kiriya gihugu witwa Hon Oppah Muchinguri wari uherekejwe n’Umugabo w’ingabo za Zimbabwe bagirana ibiganiro mu mikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Umugaba w’ingabo za Zimbabwe yitwa Gen Philip Valerio Sibanda.

Nta makuru aratangazwa ku byo abayobozi bombi baganiriye ariko muri rusange ibihugu byombi[u Rwanda na Zimbabwe] bibanye neza.

- Advertisement -
Yashyize indabo ku gicumbi cy’intwari za Zimbabwe

Muri gihe gito gishize, ingabo z’ibihugu byombi ziyemeje kujya muri Mozambique gufasha umuturanyi wa Zimbabwe kwirukana burundu abarwanyi bari bagiye kumara imyaka ine barigaruriye Intara ya Cabo Delgado.

U Rwanda rwagiye muri Mozambique nyuma y’ibiganiro byahuje Abakuru b’ibihugu byombi,  bemeranya ko u Rwanda rwajya gufasha Mozambique muri ruriya rugamba mu gihe Zimbabwe yo yoherejeyo abasirikare mu rwego rwa SADC.

Zimbabwe yoherezayo impuguke mu bya gisirikare zigera kuri 304, zo guhugura abasirikare ba Mozambique mu by‘urugamba.

Ku byerekeye umubano w’u Rwanda na Zimbabwe muri rusange, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke aherutse kugeza ishimwe rya Zimbabwe ku munyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe, kubera uburyo Perezida Kagame yakomeje gukora ubuvugizi ngo icyo gihugu kivanirweho ibihano.

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi ba Afurika bakomeje gusaba ko ibihugu bya Zimbabwe na Sudan byakurirwaho ibihano mpuzamahanga byafatiwe, kugira ngo bibashe gushyira imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Icyo gihe hari kuwa Gatatu tariki 12, Gicurasi, 2021 ubwo  Ambasaderi Manyeruke yasuraga Umunyamabanga Mukuru wa RPF, François Ngarambe, ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ubutwererane bw’iyi mitwe ya politiki iyoboye ibi bihugu, RPF Inkotanyi na ZANU-PF.

Yavuze ko kuba imitwe ya politiki yombi ikomeje gukorera hamwe, ari ikintu gikomeye.

Nta gihe kinini gishize kandi abarimu bo muri Zimbabwe batangaje ko bishimiye ubusabe bwagejejweho na Perezida Kagame wababwiye ko bakwiye kuza guhugura Abanyarwanda mu rurimi rw’Icyongereza.

Babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abarimu ku isi.

Abarimu bo muri Zimbabwe bavuze ko n’ubwo iwabo babayeho nabi, ariko byibura hari inkuru nziza y’uko Leta y’u Rwanda yifuza ko bazaza kuyigishiriza abaturage.

Bavuga ko kuba u Rwanda rushaka ko Abanya Zimbabwe bazajya kwigisha yo ari inkuru nziza kuko byibura bizatuma bakora ku madolari bazahembwa.

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru amaze iminsi atangazwa y’uko Zimbabwe yimanye nkana umugabo witwa Protais Mpiranya ukurikiranyweho uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Protais Mpiranya arashakishwa kandi bivugwa ko akingiwe ikibaba na Zimbabwe

Kubera iyi mpamvu, Urwego rwasimbuye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), ruherutse gutangaza  ko urugendo rwo gushakisha Protais Mpiranya ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rukomeje, ndetse ko amaso yerekejwe ku gihugu cya Zimbabwe.

Raporo y’ibikorwa by’Urwego hagati ya tariki 1 Nyakanga 2020 na 30 Kamena 2021 ivuga ko nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga no kwemeza urupfu rwa Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo, Ubushinjacyaha burimo gushakisha abarimo Mpiranya wayoboye abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, na Fulgence Kayishema.

Muri rusange, umubano w’u Rwanda na Zimbabwe uhagaze neza n’ubwo hakiri iki kibazo cya Protais Mpiranya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version