Telefoni 4,144 Zigezweho Zahawe Abatishoboye Muri Gahunda Ya Connect Rwanda

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), MTN Rwanda n’abafatanyabikorwa basubukuye igikorwa cyo gushyikiriza abatishoboye telefoni zigezweho, gahunda yitezweho kugabanya icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni gahunda yatangijwe mu Ukuboza 2019 mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Guhera kuri uyu wa 15 Ugushyingo kugeza ku wa 3 Ukuboza 2021, MINICT na MTN Rwanda bizatanga telefoni 16,250 mu turere 30 tugize igihugu, buri muryango watoranyijwe ukazahabwa telefoni imwe.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Mbere hatangwa telefoni 4,144 mu turere turindwi. Mu Karere ka Gicumbi hatanzwe 1065, Bugesera hatangwa 566, Gatsibo hatangwa 602, Nyabihu hatangwa 469, Ngororero hatangwa 420, Gisagara hatangwa 516 na Huye hatangwa 506.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Ng’ambi wari mu Karere ka Bugesera, yavuze ko gutanga izi telefoni bijyanye n’intego yo kugabanya icyuho mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ati “Twishimiye kubona abantu benshi bakomeje kwiyemeza kuzitanga muri iyi gahunda, ibintu bigaragaza ko icyatangiye ari igitekerezo kimaze kuvamo gahunda ikomeye.”

Yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje kwitanga kugira ngo iyi gahunda ishoboke, avuga ko nta kabuza izi smartphones zizafungurira abazihawe amahirwe ashingiye ku makuru n’uburyo buzateza imbere imibereho yabo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje kwitanga, avuga ko hari gahunda yo gushyiraho uburyo burambye bwo korohereza abaturage gutunga telefoni zigezweho.

Kugeza ubu inzego zitandukanye zimaze kwiyemeza gutanga smartphones zisaga 40,000. Abesheje umuhigo wabo bamaze gutanga telefoni 24,973, mu gihe telefoni 11814 arizo zimaze gushyikirizwa abagenerwabikorwa.

Telefoni zimaze kugaragaza ko zishobora gufasha umuntu kubona serivisi zitandukanye, by’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19 zigafasha abaturage kumenya amakuru ajyanye n’icyorezo n’uburyo bwo kucyirinda.

Ibyo bikiyongera kuri serivisi z’imari n’izindi za leta umuntu ashobora kubona atavuye aho ari.

Abafatanyabikorwa bafashije mu gutanga telefoni ku baturage
Iki gikorwa cyabaye mu turere turindwi dutandukanye
Kugeza ubu hamaze gutangwa telefoni zisaga ibihumbi 11
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version