Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Omega Wayobora FDLR Arashyikirizwa u Rwanda Bidatinze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gen Omega Wayobora FDLR Arashyikirizwa u Rwanda Bidatinze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 March 2025 11:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Taarifa ifite amakuru ko mu gihe gito kiri imbere ubuyobozi bwa AFC/M23 buri bushyikirize u Rwanda Gen Pacifique Ntawunguka wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

Uyu mugabo yamamaye ku izina rya Omega.

Bivugwa ko uyu musirikare ari bugezwe mu Rwanda hagati y’uyu munsi tariki 05 n’ejo tariki 06, Werurwe, 2025.

Mbere hari amakuru yari yaratangajwe ko uyu musirikare yarasiwe mu kibaya kiri hafi ya Goma, akaba yarapfuye.

Icyakora ntabwo yabitswe n’abo ku ruhande yari ayoboye, bikaba impamvu ikomeye yatumaga kwemeza urupfu rwe mu buryo budasubirwaho bitari ikintu cyo guhubukira.

Gen Omega wabarizwaga muri FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nagezwa mu Rwanda azaba akurikiye Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste n’abo ayoboye 13 bari muri FDLR  nabo bageze mu Rwanda mu mpera z’Icyumweru gishize boherejwe na M23.

Ntawunguka yari azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël.

Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

Amakuru avuga ko Omega yafashwe na M23 nyuma yo kurasirwa hafi ya Goma ariko ntapfe.

Taarifa irakomeza gukurikirana iyi nkuru…

TAGGED:FDLRfeaturedNtawungukaOmegaPacifique
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umushinga Wa Misiri Wo Kubaka Gaza Nshya Uhabanye N’Uwa Trump
Next Article Rusizi: Bafatanywe Lisansi Bari Bagiye Kugurisha Mu Burundi Rwihishwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?