Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gen Rwivanga Yabwiye Ingabo Za Sri Lanka Uruhare Rwa RDF Mu Buhangange Bw’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Rwivanga Yabwiye Ingabo Za Sri Lanka Uruhare Rwa RDF Mu Buhangange Bw’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2025 5:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye itsinda ry’ingabo za Sri Lanka ziri mu rugendoshuri mu Rwanda ko RDF yakoze byinshi mu gutuma u Rwanda rutera intambwe rugezeho none.

Avuga ko kugira ngo bishoboke, byatangiye  ubwo abasirikare bari bamaze kubohora u Rwanda bari bagize APR(Armee Patriotique Rwandaise) bahuzwaga n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bari batsinzwe urugamba.

Ati: “RDF yagize uruhare runini mu rugendo rw’impinduka u Rwanda rumaze gukora. Byatangiye ubwo abari batsinze intambara bahuzwaga n’abari batsinzwe, bagakora ingabo zisenyera umugozi umwe”.

Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko iyo mikorere yatumye igisirikare cy’u Rwanda gikomera, kibamo ibyiciro birimo izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere, inkeregutabara n’ingabo zishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi.

Izo nzego zose, nk’uko Rwivanga abivuga, zigamije kurinda ubusugire bw’igihugu kandi zigakorana n’izindi nzego z’umutekano zaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga mu kungurana ubumenyi mu kazi ka gisirikare.

Yababwiye ko niyo u Rwanda rwohereje abasirikare barwo hanze, rukora k’uburyo nabo batera imbere, imibereho yabo ikanoga.

Nizo ngabo za kabiri ku isi zohereza abasirikare kugarura umutekano aho wahuze, zikaba iza mbere muri Afurika.

Baje kuganira na bagenzi babo bo muri RDF.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo izo ngabo za Sri Lanka zaganirijwe n’Umuvugizi wa RDF aho akorera ku cyicaro cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

TAGGED:featuredIngaboRDFRwivangaSri LankaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abashoramari Bo Mu Bushinwa Basabwe Gusura u Rwanda
Next Article Buri Wese Afite Inshingano Z’Uko Abandi Babaho Neza-Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Taylor Swift Yemeye Kurushinga

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?