Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye itsinda ry’ingabo za Sri Lanka ziri mu rugendoshuri mu Rwanda ko RDF yakoze byinshi mu gutuma u Rwanda rutera intambwe rugezeho none.
Avuga ko kugira ngo bishoboke, byatangiye ubwo abasirikare bari bamaze kubohora u Rwanda bari bagize APR(Armee Patriotique Rwandaise) bahuzwaga n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bari batsinzwe urugamba.
Ati: “RDF yagize uruhare runini mu rugendo rw’impinduka u Rwanda rumaze gukora. Byatangiye ubwo abari batsinze intambara bahuzwaga n’abari batsinzwe, bagakora ingabo zisenyera umugozi umwe”.
Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ko iyo mikorere yatumye igisirikare cy’u Rwanda gikomera, kibamo ibyiciro birimo izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere, inkeregutabara n’ingabo zishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi.
Izo nzego zose, nk’uko Rwivanga abivuga, zigamije kurinda ubusugire bw’igihugu kandi zigakorana n’izindi nzego z’umutekano zaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga mu kungurana ubumenyi mu kazi ka gisirikare.
Yababwiye ko niyo u Rwanda rwohereje abasirikare barwo hanze, rukora k’uburyo nabo batera imbere, imibereho yabo ikanoga.
Nizo ngabo za kabiri ku isi zohereza abasirikare kugarura umutekano aho wahuze, zikaba iza mbere muri Afurika.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo izo ngabo za Sri Lanka zaganirijwe n’Umuvugizi wa RDF aho akorera ku cyicaro cya Minisiteri y’ingabo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.