Hirya no hino mu Rwanda, Polisi yaraye isubukuye mu buryo bufite ingufu, ubukangurambaga yise ‘Gerayo Amahoro’.
Bugamije kwibutsa abakoresha umuhanda bose ko iyo batarangaye, bakamenya koroherana no gukurikiza amategeko yose agenga umuhanda, bibarindira ubuzima.
Ni ubukungurambaga butangiye nyuma y’inama iherutse guhuza ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’abanyamakuru, bakemeranya ko kwibutsa abantu ko umuhanda atari umuharuro ari umusanzu mwiza mu kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.
Muri iyo nama Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Vincent Sano yasabye Abanyarwanda kugira imyumvire y’uko umuhanda ari nyabagendwa kandi ko kugira ngo abawukoresha bose ubahire, ari ngombwa koroherana no kubaha amategeko awugenga.
Gerayo Amahoro ni gahunda ireba ibyiciro byose by’Abanyarwanda.
Mu kuyisubukura, Polisi yaraye yibanze mu kubwira abana bato ko kwambuka bitonze batiruka cyangwa ngo bafatane urunana ari byiza, ko babikurikije byabagirira akamaro.
Abiga mu mashuri yo hirya no hino mu Rwanda begerewe, baraganirizwa, bibutswa ko amagara iyo asesetse atayorwa.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, Polisi yatangaje ko abantu 500 ari bo baguye mu mpanuka zose zabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2022.
Bivuze ko, mu buryo bw’impuzandengo, buri munsi hapfaga umuntu umwe azize impanuka.