Imibare yerekana ko umukamo w’amata y’inka akamirwa mu Karere ka Gicumbi atuma kaba aka mbere mu Rwanda mu kugira umukamo mwinshi kuko ungana na litiro 106,000 ku munsi.
Hejuru y’uyu mukamo utubutse hiyongeraho n’inyunganiramirire ihabwa ababyeyi ngo bayigaburire abana babo bafite ikibazo cy’igwingira ariko ntibayibahe ahubwo bakayigurisha.
Ibi byose biba ikintu kibabaje kuko gituma aka karere gakomeza kugira abana bagwingiye kandi, mu busanzwe, iki kitakagombye kuba kikiri ikibazo mu bagatuye.
Nubwo imibare bagenzi bacu ba RBA batangaje yerekana ko igwingira muri aka Karere ryagabanutse, ntiragabanuka ku kigero wavuga ko ‘gishimishije’.
Iyi mibare ivuga ko kuva ku bana 42.2 % bari mu mirire mibi mu mwaka wa 2019, ubu bagabanutse bagera kuri 19.2% mu mwaka wa 2024.
Ni igabanuka rishimishije nk’uko ubuyobozi bwa Gicumbi bubisobanura binyuze muri Visi Meya wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney.
Kuba bitaragera ku rwego rwegereye zero ku ijana ni ikintu, ku rundi ruhande, bavuga ko kibabaje kandi giterwa n’imyumvire ya bamwe mu babyeyi batinyuka no kugurisha Shisha Kibondo bahabwa ngo izahure abana ibivane mu bipimo bibi by’igwingira.
Mu nama yaraye ihuje inzego zitandukanye zaba iz’ubuyobozi n’iz’ubuzima muri aka Karere niho ibi byavugiwe.
Icyakora bisa n’aho ubuyobozi bw’aka Karere butari buzi iki kibazo cyangwa se butagihaga uburemere nk’ubwo bwacyumvanye nyuma yo kugisobanurirwa n’abajyanama b’ubuzima!
Visi Meya Mbonyintwari yavuze ko iki na cyo ‘bagiye’ kukivugutira umuti.
Iyo abana bagwingiye bahawe amata ya Shisha Kibondo atuma bazanzamuka bakava mu igwingira rikomeye riba riri mu ibara ritukura.
Mu buryo bubabaje, hari ababyeyi bahitamo kugurisha ayo mata, amafaranga avuyemo bakayahahisha ibindi bo bita ku bifitiye urugo akamaro.
Hari n’ababyeyi bafata amafaranga bavanye mu igurishwa ry’ayo mata bakayagura ibijumba, imyumbati n’ibindi biribwa bagaburira abana bato ibondo rikeguka.
Umwana muto ntaba akeneye ibiribwa bikize ku bitera imbaraga ahubwo aba akeneye ibimwubakira umubiri ndetse, cyane cyane, n’ibiwurinda indwara.
Mu kiganiro, Visi Meya wa Gicumbi ushinzwe imibereho myiza Mbonyintwari Jean Marie Vianney yahaye Taarifa Rwanda, yavuze ko ubumenyi buke ku mitegurire y’imirire ari cyo kibazo kikiri mu babyeyi.
Mbonyintwari avuga ko mu myaka yo hasi ya 2019 ari bwo igwingira ryari rikomeye mu bana ba Gicumbi kuko imyumvire ku kamaro ko guha abana ibituma bagira ubuzima bwiza yari ikiri hasi cyane.
Uko imyaka yazamukaga, Mbonyitwari yemeza ko imyumvire nk’iyo yagabanutse kugeza ubwo igipimo cyageze kuri 19% nk’uko imibare ibyemeza.
Mu gihe kiri imbere avuga ko hari gahunda Akarere kateganyije yo gukora uko gashoboye ngo abagatuye bumve akamaro ko guharanira kurandura igwingira mu bana.
Iyo gahunda bayise ‘Muturanyi Ngira Nkugire Tugeraneyo Mu Iterambere’.
Visi Meya ati: “Ni uburyo bwakozwe kugira ngo twegere abaturage, tubashishikarize kwegera abaturanyi babo babasobanurire akamaro ko kutagurisha ibiribwa byagenewe abana”.
Avuga ko ubukangurambaga akarere ayobora kihaye buzakomeza binyuze mu mikoranire n’abandi bavuga rikijyana barimo abayobozi b’amadini, sosiyete sivile n’abandi.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu Turere dutanu (5) tugize Intara y’Amajyaruguru.
Gahana imbibi n’Akarere ka Burera, igihugu cya Uganda, Akarere ka Nyagatare, Akarere ka Gatsibo, Akarere ka Gasabo, Akarere ka Rwamagana n’Akarere ka Rulindo.