Kare kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abantu batandatu bo mu Murenge wa Miyove muri Gicumbi bafashwe na Polisi ibasanze bacukura zahabu mu buryo ivuga ko budakurikije amategeko.
Abo bantu bafatanywe n’abakiliya babo bari baje mu Kagari ka Mubuga ahari icyo kirombe bitwaje amafaranga ngo babagurire.
Inspector of Police( IP) Ignace Ngirabakunzi yabwiye Taarifa Rwanda ko urwego akorera rufata abantu nkabo kuko baba bangamira ibidukikije, bagashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga kandi bigahombya igihugu kuko kitabyaza umusaruro amabuye y’agaciro kuko aba yaribwe.
Ikindi Ngirabakunzi avuga ni uko ubucukuzi nk’ubwo bushyira mu kaga abatuye aho bukorerwa kuko bwangiza ibidukikije.

Ati: “Usibye kuba bene ubu bucukuzio butemewe, buteza impanuka ababukora, bukangiza n’ibidukikishe kandi bwabaye intandaro y’amakimbirane abyara urugomo hagati y’ababukora n’abaturage bangirizwa imirima n’abashakamo ayo mabuye.”
Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko ari ngombwa ko abaturage babwirwa ububi bwabwo, bakabwirinda.
Avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke, bizagendana ahanini no gukorana n’izindi nzego mu kwigisha abaturage babasanze aho batuye.
Abafashwe uko ari batandatu bari kuri station ya Polisi ya Byumba, kugira ngo bashyikirizwe inzego zishinzwe kubakurikirana.
Mu Rwanda hari itegeko rigenga uko ibidukikije bikwiye kurindwa n’ibihano bihabwa uwaryishe.
Ni itegeko No.48/2018 ryo kuwa 13, Kanama, 2018.
Akarere ka Gicumbi kari mu Turere duke twamaze kubonekamo amabuye ya zahabu.
Ahandi ari ku bwinshi ariko ataracukurwa kubera impamvu ziremereye ni muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.