Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Bafashwe Bacukura Zahabu Bitemewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Gicumbi: Bafashwe Bacukura Zahabu Bitemewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 July 2025 11:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akarere ka Gicumbi kari mu dufite zahabu nyinshi twamenyekanye kugeza ubu.
SHARE

Kare kare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abantu batandatu bo mu Murenge wa Miyove muri Gicumbi bafashwe na Polisi ibasanze bacukura zahabu mu buryo ivuga ko budakurikije amategeko.

Abo bantu bafatanywe n’abakiliya babo bari baje mu Kagari ka Mubuga ahari icyo kirombe bitwaje amafaranga ngo babagurire.

Inspector of Police( IP) Ignace Ngirabakunzi yabwiye Taarifa Rwanda ko urwego akorera rufata abantu nkabo kuko baba bangamira ibidukikije, bagashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga kandi bigahombya igihugu kuko kitabyaza umusaruro amabuye y’agaciro kuko aba yaribwe.

Ikindi Ngirabakunzi avuga ni uko ubucukuzi nk’ubwo bushyira mu kaga abatuye aho bukorerwa kuko bwangiza ibidukikije.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi.

Ati: “Usibye kuba bene ubu bucukuzio butemewe,  buteza impanuka ababukora, bukangiza n’ibidukikishe kandi bwabaye intandaro y’amakimbirane abyara urugomo hagati y’ababukora n’abaturage bangirizwa imirima n’abashakamo ayo mabuye.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko ari ngombwa ko abaturage babwirwa ububi bwabwo, bakabwirinda.

Avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke, bizagendana ahanini no gukorana n’izindi nzego mu kwigisha abaturage babasanze aho batuye.

Abafashwe uko ari batandatu bari kuri station ya Polisi ya Byumba, kugira ngo bashyikirizwe inzego zishinzwe kubakurikirana.

Mu Rwanda hari itegeko rigenga uko ibidukikije bikwiye kurindwa n’ibihano bihabwa uwaryishe.

Ni itegeko No.48/2018 ryo kuwa 13, Kanama, 2018.

Akarere ka Gicumbi kari mu Turere duke twamaze kubonekamo amabuye ya zahabu.

Ahandi ari ku bwinshi ariko ataracukurwa kubera impamvu ziremereye ni muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

TAGGED:AbaturageIkirombeNyungweUbucukuziZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yemeye Ko Yikuye Umwana Mu Mugongo Amuta Mu Kanyaru
Next Article Abakekwaho Kwiba Ububiko Bwa Dubai Port Bafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?