Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Bimuriye Utubari Mu Ishyamba Kandi Bari Muri Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gicumbi: Bimuriye Utubari Mu Ishyamba Kandi Bari Muri Guma Mu Rugo

Last updated: 19 May 2021 7:53 am
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yafatiye abantu 14 mu Murenge wa Rwamiko uri mu kato kubera ubwandu bwa COVID-19, barahinduye ingo zabo utubari abandi bakagurishiriza inzoga mu mashyamba kandi kuva mu rugo bibujijwe.

Bafashwe ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi, mu bikorwa byo kugenzura  uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa muri uriya murenge, washyizwe muri guma mu rugo kuva ku wa 6 Gicurasi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP Jean Bosco Minani yavuze ko nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku bwandu bwa COVID-19 muri uyu murenge wa Rwamiko, hemejwe ko ujya mu kato ndetse abaturage bakaguma mu ngo zabo.

Yakomeje ati “Nyuma bamwe mu baturage baje kuduha amakuru ko hari abantu bashinze utubari mu ngo zabo abandi batwimurira ku misozi mu mashyamba. Tukimara kubimenya Polisi ifatanyije n’izindi nzego twakoze igikorwa cyo gushakisha abo bantu, tubasha gufatamo 14.”

“Gusa kubera ko hari mu gitondo kare nta banywi bafashwe, ahubwo hafashwe inzoga biteguraga gucuruza.”

SP Minani yakomeje yibutsa abantu ko kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu batwimurira mu ngo zabo cyangwa kujya kuzicururiza mu gasozi, kuko bidakuraho impamvu yatumye utubari dufungwa.

Ati “Ntabwo COVID-19 ireba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba, ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo  wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba guhindura imyumvire mukubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n’abandi.”

Abo bantu bose uko ari 14 nyuma yo kuganirizwa kuri COVID-19 bapimwe icyorezo ku kiguzi cyabo banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

TAGGED:COVID-19featuredGicumbiPolisi y’u Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mohammed Deif: Umuntu Wa Mbere Israel Ihigisha Uruhindu
Next Article Car Free Day Yagarutse, Guhurira Hamwe Ntibyemewe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?