Gicumbi: Bimuriye Utubari Mu Ishyamba Kandi Bari Muri Guma Mu Rugo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yafatiye abantu 14 mu Murenge wa Rwamiko uri mu kato kubera ubwandu bwa COVID-19, barahinduye ingo zabo utubari abandi bakagurishiriza inzoga mu mashyamba kandi kuva mu rugo bibujijwe.

Bafashwe ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi, mu bikorwa byo kugenzura  uko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 yubahirizwa muri uriya murenge, washyizwe muri guma mu rugo kuva ku wa 6 Gicurasi.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi SP Jean Bosco Minani yavuze ko nyuma y’isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku bwandu bwa COVID-19 muri uyu murenge wa Rwamiko, hemejwe ko ujya mu kato ndetse abaturage bakaguma mu ngo zabo.

Yakomeje ati “Nyuma bamwe mu baturage baje kuduha amakuru ko hari abantu bashinze utubari mu ngo zabo abandi batwimurira ku misozi mu mashyamba. Tukimara kubimenya Polisi ifatanyije n’izindi nzego twakoze igikorwa cyo gushakisha abo bantu, tubasha gufatamo 14.”

- Advertisement -

“Gusa kubera ko hari mu gitondo kare nta banywi bafashwe, ahubwo hafashwe inzoga biteguraga gucuruza.”

SP Minani yakomeje yibutsa abantu ko kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga utubari bitavuze ko abantu batwimurira mu ngo zabo cyangwa kujya kuzicururiza mu gasozi, kuko bidakuraho impamvu yatumye utubari dufungwa.

Ati “Ntabwo COVID-19 ireba ngo uri mu gihuru cyangwa mu ishyamba, ahubwo ihera ku cyuho uyihaye kandi igihe urimo kunywa inzoga ntabwo  wibuka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo. Mugomba guhindura imyumvire mukubahiriza amabwiriza bityo namwe mukazakomorerwa mukabasha kugenderana n’abandi.”

Abo bantu bose uko ari 14 nyuma yo kuganirizwa kuri COVID-19 bapimwe icyorezo ku kiguzi cyabo banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version