Abagabo umunani bari mu biyise ‘Abaparakomando’ bafatiwe mu Murege wa Bwisige, Akagari ka Mukono muri Gicumbi, Polisi ikaba ibakurikiranyeho kwangiza imirima y’abaturage, bakanacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bakorera ku mugezi wa Gateke.
Muri uwo mugezi bacukuragamo zahabu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko hejuru yo gucukura bitemewe n’amategeko bongeraho no kwingiza imirima y’abaturage, ibintu avuga ko Polisi idashobora kurenza ingohe.
Ati: “Usibye aha muri Bwisige abaturage bangirizwa imirima n’imyaka bahinze bikozwe n’aba biyita abaparakomando, n’ahandi hose hakorerwa ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi Polisi izabakurikirana bafatwe kugira ngo babibazwe”.
Polisi y’u Rwanda yibutsa abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko kubireka kuko k’ubufatanye n’abaturage bazafatwa bakabihanirwa.
Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.
Hari abiyita Wazalendo, Abahebyi, Abameni, Abatalibani…
Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hajya humvikana amatsinda (manini cyangwa mato) y’abantu bakora ubwicamategeko.
Hari abitwa Abameni, Abawazalendo, Abahebyi, Abahanuzi, Abatalibani n’abandi baba barakoze amatsinda yo guteguriramo no gukoreramo ibyaha.
Ibyo byaha birimo kwambura abantu utwabo bakoresheje uburiganya, Abameni bakaba ari bo babivugwaho cyane iyo za Rusizi binyuze kuri telefoni.
Abahebyi bakunze kuvugwa mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, Abahanuzi bakavugwa mu gushuka abantu binyuze mu by’imyizerere.
Hari inkuru zanditswe kenshi ku bana b’i Rubavu bitwa Abuzukuru ba Shitani nabo bakuye benshi umutima.
N’ubwo Polisi ikora uko ishoboye ikabafata, igiteye impungenge ni uburyo ayo matsinda ‘y’abagizi ba nabi’ ajyaho.
Bigenda gute ngo mu gihugu gifite ubuyobozi bumanuka bukagera ku isibo cyangwa Umudugudu hashingwe amatsinda nk’ayo?
Ese nta kibaba bakingirwa na bamwe mu bayobozi bo mu bice ayo matsinda ashingirwamo cyangwa akoreramo?
Iyi ni ingingo ikwiye kwicarirwa n’inzego zose hirindwa ko hari abantu bazahindura igice kimwe cy’u Rwanda akarima kabo.