Gicumbi: Umugambi Wo Kugurisha Moto Yabandi Wabapfubanye

Ubwo bari barimo kujya mu biciro ngo bagurishe moto bivugwa ko bari bibye, abasore babiri baguwe gitumo na Polisi ihita ibambika amapingu. Bafatiwe mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Jamba mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi.

Moto ifite nimero RF 440 D.

Umurenge wa Nyamiyaga muri Gicumbi

Abafashwe ni abasore bato kuko umwe afite imyaka 23 y’amavuko undi akagira imyaka 21 y’amavuko.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bafashwe bagiye kuyigurisha.

- Advertisement -

Yunzemo ko hari umuturage wahaye Polisi amakuru y’uko hari abasore abonanye moto basa n’abashaka kuyigurisha kandi ko ‘uko bigaragara’ bari bayibye.

SP Ndayisenga avuga ko Polisi yafatanye ayo makuru uburemere iraza ifata abo basore babiri.

Ati: “Umuturage wo Mudugudu wa Kamabuye yahaye amakuru Polisi ko hari abasore anyuzeho barimo gushakira umukiliya moto bicyekwa ko ari iyo bibye. Hagendewe kuri ayo makuru abapolisi bihutiye kuhagera babafatira mu cyuho batarayigurisha, bababajije ibyangombwa byayo barabibura”.

Abo basore babwiye Polisi ko bari bibye iriya moto mu Karere ka Gatsibo ari n’aho bakomoka.

Polisi ivuga ko iyi moto yibwe i Gatsibo ifatirwa muri Gicumbi bari kuyishakira umukiliya

Bemeye ko bari bayizanye kuyigurishiriza kure y’aho bayibye kugira ngo bitazamenyekana.

Akomeza avuga ko hakurikiyeho gushakisha amakuru no gukorana n’inzego z’umutekano, biza kugaragara ko nyiri moto atuye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo.

SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye iriya moto iboneka n’abacyekwaho kuyiba bagafatwa.

Asaba abakora ubujura kubureka kubera ko imikoranire hagati y’abaturage na Polisi itazatuma bagera ku ntego zabo uko babyifuza.

SP Alex Ndayisenga avuga ko abatunze moto bagombye kuzicungira umutekano binyuze mu kizishyiraho GPS( ni ikoranabuhanga rikurikirana aho ikinyabiziga kiva n’aho kijya) kugira ngo ifashe mu gufata ibinyabiziga byibwe.

SP Ndayisenga Alex

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza, moto nayo ishyikirizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro; cyangwa byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version