Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Yitwikiriye ijoro ajya kwiyahuza umuti w’imbeba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gicumbi: Yitwikiriye ijoro ajya kwiyahuza umuti w’imbeba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 December 2020 2:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Desiré Dusingizimana yacunze iwabo basinziriye arasohoka ajya kwiyahuza umuti wica imbeba. Umurambo we wabonywe na Se mu gitondo nyuma y’uko babyutse bakamubura mu rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukomo witwa Alphonse Niyitegeka yabwiye Taarifa ko bageze aho umurambo uri basanga iruhande rwe hari udupaki tw’ibinini by’imbeba, bituma batekereza ko aribyo yakoresheje yiyahura.

Niyitegeka avuga ko uriya musore afite ababyeyi bombi n’abavandimwe be.

Amakuru yahawe n’abari basanzwe bamuzi avuga ko Dusingizimana yigeze kugerageza kwiyahura atabarwa n’abantu b’aho yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Byumba muri Gicumbi.

Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro ngo bakurikirane neza icyamwishe.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bwageze aho basanze umurambo we ujya gupimirwa ku Bitaro bya Byumba.

Alphonse Niyitegeka asaba abaturage kutajya bihererana ibibazo bafite kugza ubwo biyambura ubuzima.

Ati: “ Ndasaba abaturage kujya begera abajyanama b’ubuzima bakababwira ibibari ku mutima kugira ngo bagirwe inama aho kwiyambura ubuzima.  Kwiyahura ntibiri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.”

Desiré Dusingizimana  yabanaga n’umuryango we mu mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Munyinya mu murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.

Byabereye mu murenge wa Rukomo

 Kwiyahura si icyemezo cyoroshye…

Dr Yvonne Kayiteshonga ushinzwe ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe yigeze kuvuga ko mbere y’uko umuntu yiyahura aba yabanje gutabaza abamukikije ariko bakabirenza ingohe.

Kuri Kayiteshonga, iyo abantu babonye ko runaka afite imyitwarire idasanganywe aho kugira ngo bamufashe, ahubwo bakamwihunza, baba bari kumwoherereza urupfu.

Kuri we abo bantu baba ari ibigwari.

Abahanga mu mitekereze ya muntu bavuga ko hari izindi mpamvu zitera umuntu kwiyahura.

Imwe muri yo ni ukuba mu gihugu kirimo abakire benshi, bahembwa akayabo ariko runaka we agahembwa intica ntikize, akabona ko ari kurushya iminsi.

Ikindi ngo gituma abantu biyahura ni ukuba mu gihugu kirimo abantu bize wowe utarize.

Ibi abahanga basanze bishingiye ku ngingo y’uko umuntu utarize adashobora kubona umwanya uhagije mu muryango w’abantu bize bigatuma umuntu yigunga kandi ntabone akazi mu buryo bworoshye kandi n’ako abonye kakamuhemba make.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko kugira ngo Leta zigabanye umubare w’abantu biyahura zigomba gufasha abaturage kubona akazi cyane cyane urubyiruko.

Prof  Kaufman  wayoboye buriya bushakashatsi yagize ati: “ Ibyo twabonye byerekana ko politiki zo kugabanya ubukene mu baturage zifasha mu gutuma abantu bashyira umutima hamwe, bagatuza kuko baba babayeho neza bityo bigatuma batiyahura.”

Muri 2018 ubushakashatsi bwakozwe na RBC bwerekanye ko kubaho nabi nabyo bishobora kongerera ubukana agahinda gakomeye umuntu afite bikaba byamuganisha ku kwiyahura.

Dr Yvonne Kayiteshonga avuga ko gutererana umuntu uri mu bibazo bituma abona ko ntacyo akimaze mu bandi
TAGGED:featuredGicumbiKayiteshongaKwiyahuraRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Burundi ibintu biri gusubira mu buryo:Ambasaderi wa EU
Next Article Icyafungishije Umunyemari Muvunyi Paul Cyamenyekanye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?