Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gicumbi: Yiyahuye Kubera Ko Ikiryabarezi Cyamuriye Frw 100,000
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gicumbi: Yiyahuye Kubera Ko Ikiryabarezi Cyamuriye Frw 100,000

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2022 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore uherutse kwiyahura kubera ko ikiryabarezi cyamuriye Frw 100,000 yari yagurishije igare kugira ngo arebe niba cyamwungukira.

Uyu musore yari atuye ahitwa Kibari hafi ya za Ngondore.

Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru bati: “ Umusore wari utuye Kibangu yagurishije igare ibihumbi Frw 100 yose ayashora mu kiryabarezi kirayarya, ageze mu rugo ahita yimanika mu mugozi arapfa.”

Ikibazo ni uko ibyamubayeho bisa n’ibitarahaye abandi isomo kuko hari abatinyuka gushikuza abahisi n’abagenzi amasakoshi cyangwa telefoni kuira ngo bazigurishe babone ayo kujyana mu kiryabarezi.

Gitifu ati: ‘Ikiryabarezi kirya uwakishyiriye’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba witwa Ngezehumuremyi Théoneste yabwiye umunyamakuru wa TV One  witwa Munyarugendo Athanase ko avuga ko abaribwa n’ibi biryabarezi baba babyishyiriye.

Ngo bibuka ko gukina n’ikiryabarezi ari nko gukina n’umujura ari uko kibariye kikabumutsa.

Ati: “Icyo tubasaba ni uko ujya gukina ikiryabarezi agomba gutekereza neza mbere y’uko abijyamo, ingaruka zivuyemo akazakira, kuko iwakinnye akagira icyo abona ataha yishimye naho uwariwe ajye yihangana.”

Uyu muyobozi yemeza avuga ko ibi biryabarezi ba nyirabyo basora kandi ko niba bakirya nabo bagomba kwitega ko kibarya.

Hagati aho hari bamwe basaba ko ibiryabarezi byakurwa aho batuye.

Ngo birabakenesha.

Abenshi bagurisha ibyo batunze, abandi bagasheta ayo bahingiye cyangwa banyongeye igare.

Umwe muri abo ati: “ Hano mu mujyi wa Byumba tumaze gukena kubera ibiryabarezi. Hari ubwo umuntu ava gupagasa agaca aho biri yayashyiramo bikayarya. Iyo abonye ashize ashakisha uko yabona andi bigatuma agurisha imyenda ye cyangwa ibyo atunze agamije kureba ko yagaruza ayo cyatwaye bikarangira nayo agiye.”

Byabereye mu Kagari ka Kibari, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi

 

TAGGED:AbaturagefeaturedGicumbiIkiryabarezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese Umunyamabanga W’Amerika Ushinzwe Ububanyi N’Amahanga Azaca Umubano Wa DRC Na FDLR?
Next Article Amerika Yasabye DRC Guhagarika Urugomo Rukorerwa Abasirikare Ba MONUSCO
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?