Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasohoye amabwiriza mashya agenga gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Girinka ni uburyo Leta y’u Rwanda yatangije bugamije ko buri rugo rw’Umunyarwanda ufite ubushobozi runaka yorora inka, igakamirwa urugo rwe.
Amata ni ikinyobwa akaba n’ikiribwa ku bantu b’ingeri zose kandi ku myaka yose umuntu yaba afite.
Mu mavugurura ari mu mabwiriza mashya ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi agenga ‘Girinka Ivuguruye’ harimo ko mu gutanga inka nta byiciro by’ubudehe bizongera kugenderwaho.
Umuturage witwa Karangwa yabwiye Taarifa ko n’ubwo guha abantu inka bishingiye ku byiciro by’Ubudehe byavanyweho, ngo ni ngombwa ko hashyirwaho Komite z’Inyangamugayo zo guhitamo abahabwa inka.
Ati: “ Byari bibabaje kubona umuturage Perezida Kagame yahaye inka ngo yikure mu bukene bamusaba ikiziriko ngo bayimuhe! Ubwo babikuyeho ni ikintu kiza ariko nanone ni ngombwa ko hajyaho abantu b’Inyangamugayo bo kugena ukwiye koko guhabwa inka.”
Uyu mugabo usanzwe uba mu bantu b’inararibonye aho atuye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara ashima ko Girinka igamije kuzavana mu bukene Abanayarwanda bose batishoboye.
Ngo ni igikorwa gifite akamaro ku bantu bakuru kuko inka itanga ifumbire ku bahinzi ariko kikakagira no ku bana kuko inka ikamwa ayera agahabwa ibibondo bagakura biciye ukubiri n’igwingira.
Imibare ivuga ko igice kinini cy’Abanyarwanda gitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Bivuze ko gutunga inka ari uguha abahinzi uburyo bwo korora kandi ubuhinzi ni umukenyero ubworozi bukaba umwitero.
Soma ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga Girinka Ivuguruye.
AMABWIRIZA MASHYA AGENGA IMITANGIRE N’IMICUNGIRE Y’INKA ZITANGWA MURI GAHUNDA YA GIRINKA
✅Ibyiciro by’ubudehe ntibizongera kugenderwaho,
✅ Hazajya hiturwa inyana y’amezi 9 kandi ifite ubwishingizi.
✅ Inka itangwa igomba kuba yarakingiwe ikibagarira.👉https://t.co/7WBY5oyuCd pic.twitter.com/CUQ6aNb5SV
— Ministry of Agriculture & Animal Resources |Rwanda (@RwandaAgri) August 16, 2023