Uwase Hirwa Honorine amaze imyaka itatu gusa amenyekanye mu ruhando rw’ibyamamare. Ikimero cye nicyo cyamukoreye umuti nk’uko ab’ubu babivuga, aba abaye Miss Gisabo kubera uko uko ateye. Yishongoye ku mufana we wamubajije niba afite umukunzi.
Muri iki gihe asigaye akora akazi ko kwamamariza ibigo by’ubucuruzi. Kuri Instagram niho yibera.
Miss Gisabo ntashaka ko abantu bakomeza kwibaza umusore umutereta.
Muri iyi minsi Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, Miss Gisabo yabwiye abamufanira kuri Instagram ko yiteguye kubasubiza ku kibazo icyo aricyo cyose bamubaza.
Yanditse ati: “Nditeguye umuntu wese ambaze ikibazo yifuza ndamusubiza.”
Nyuma y’uko benshi bamushimiye ko agira umutima mwiza haje umwe amubaza niba afite umukunzi.
Yamubajije ati: “Ese ufite umukunzi? Niba ahari yitwa nde?”
Yasubije yishongora…
Mu buryo butunguranye kandi bwumvikana nk’uburimo kwishongora, Miss Gisabo yagize ati: “Uburyo abantu bahora bifuza kumenya umuntu dukundana wagira ngo barashaka kuzatera inkunga ubukwe bwanjye!!.”
Gusubiza gutya umuntu ugufana ntibikwiye.
Kudatangaza abakunzi ni ibya benshi mu byamamare…
N’ubwo ibyamamare muri rusange bidakunze gutangaza abakunzi babyo, mu Rwanda ho uhasanga umwihariko.
Abo mu Rwanda twahisemo kubatangariza barimo ababaye ba Nyampinga, abahanzi n’ibyamamare ku maradio.
1.Mutesi Jolly
Uyu mukobwa wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 nta hantu na hamwe uzasoma handitse ko hari umusore bakundana. Yewe nta n’uwo bajya bahwihwisa, ngo wenda abanyamakuru babe babicamo amarenga. Hari abasore bavuga ko kugira ngo hazagire umutereta ‘bizamusaba izindi mbaraga.’
Taarifa ntiyemeza mu buryo budasubirwaho ko nta musore ukundana na Miss Jolly Mutesi.
2.Miss Ishimwe Naomie, Inshuti ya bose
Nyampinga Naomie Ishimwe ntajya yerura ngo avuge ko umusore bajya bagendana ari inshuti ye. Iyo hagize umubaza uko bimeze amusubiza ko’ ari inshuti ya bose.’
Uko bimeze kose we byibura hari ukekwa kandi mu myaka yashize hari abagiye bakekwaho gukundana na ba runaka nyuma biza kwemezwa ndetse baranabana. Urugero ni Ishimwe Clement na Butera Knowless.
3.Yvan Buravan
Ni umuhanzi ukundwa cyane n’abakobwa. Indirimbo ze zarabahogoje! Kugeza ubu nta makuru adasubirwaho yigeze atangazwa ku rukundo rwe n’umukobwa uwo ari we wese.
Muri za 2017 nibwo hasohotse ifoto ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko bakundana ariko yahise abyamaganira kure, avuga ko ari umufana we nta kindi bahuriyeho.
4.Nkusi Arthur
Ni icyamamare mu gusetsa no mu itangazamakuru. Iby’urukundo rwe bigaragarira amaso kuko aba ari kumwe n’umukobwa witwa Mutoni Fiona wigeze guhatanira kuba Miss Rwanda muri 2015.
Umwaka ushize hari amakuru yavugaga ko bateguraga ubukwe ariko babangamirwa na COVID-19.
5.Christopher
Muneza Christopher nawe ni umuhanzi uzwi mu gukora indirimbo z’urukundo.
Nta na rimwe uyu muhanzi aravugwa mu rukundo ngo bimenywe na bose. Iyo abibajijwe yirengagiza icyo kibazo ntibyemere cyangwa ngo abihakane.
Bisanzwe kandi bizwi n’abanyamakuru benshi ko bitoroshye kubona amakuru avuga kuri Christopher Muneza yaba areba ibihangano bye cyangwa ubuzima bwe bwite.
Bivugwa ko uyu muco wo kuryumaho, ukaruca ukarumira yawutojwe na Ishimwe Clement wamwinjije mu muziki muri Kina Music akiri muto.
Impamvu z’iyi myitwarire y’ibyamamare…
Bisa n’aho abahanzi badaterwa ishema no kuvuga ko bakundana na runaka! Hari abagirira ibibazo mu rukundo, bakarubamo basa n’abari mu mukino w’injangwe n’imbeba bityo bakirinda ko ryazabacika rikamenyekana bikajya ku karubanda.
Urukundo rw’ibyamamare rurabivuna cyane k’uburyo bisanga byaba byiza byibereyeho nk’aho nta mukunzi bigira.
Ikindi kandi ni uko n’ubwo ibyamamare biba byaramamaye ariko ubuzima bwabyo ntabwo buba ari bwiza cyane k’uburyo byakwerura bikabwira abafana babyo ko bikundana na runaka kuko uwo muntu yazabwira abandi uko abayeho.
Ibyamamare niyo bikunze ntibibirambamo kubera imibereho y’ibyamamare ibisaba kumenyana no gukorana n’abantu benshi.