Imikino
CHAN 2020: Zimbabwe Yabaye Iya Mbere Mu Gusezererwa

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe yitwa The Warriors yabaye iya mbere mu gusezererwa mu marushwa ya CHAN ari kubera muri Cameroun . Yatashye imaze gutsindwa ku nshuro ya kabiri, kuri iyi nshuro ikaba yatsinzwe ibitego 3-1.
Yari yakinnye n’Ikipe y’igihugu ya Burkina Faso yitwa Les Étalons. Amakipe yombi yari aherereye mu itsinda A.
Ku munota wa 14 umunya Burkina Faso witwa Issouf Sosso yatsinze igitego cya mbere, ariko ku munota wa 27, Zimbabwe nayo irakishyura.
Ku munota wa 53 wa Tiendrebeogo yatsindiye Burkina Faso, bidatinze Ouedraogo wa Burkina Faso ashyiramo icya gatatu birangira ari ibitego 3-1 cya Zimbabwe. Hari ku munota wa 67.
Zimbabwe yatashye ityo, igenda nta nota na rimwe ifite.
N’ubwo yasezerewe ariko, Zimbabwe igomba gutegereza umukino wa nyuma wo mu itsinda iherereyemo izakina na Mali.
Muri rusange uko niko imikino mu itsinda A yarangiye:
Cameroon 1- 1 Mali
Burkina Faso 3-1 Zimbabwe
Kuri uyu wa Kane harakomeza imikino yo mu itsinda B, amakipe akaza kuba akina ku munsi wayo wa kabiri muri iri rushanwa rya CHAN 2020.
Dore uko imikino iteye:
DRC Vs Libya ku isaha ya saa 18h00
Congo Brazzaville Vs Niger ku isaha ya saa 21h00