Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gisagara: Abanyamuryango Ba Koperative Y’Umuceri Bambuwe Ubutaka Kuko BATEJEJE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageUbukungu

Gisagara: Abanyamuryango Ba Koperative Y’Umuceri Bambuwe Ubutaka Kuko BATEJEJE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 June 2023 2:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara hari abanyamuryango ba Koperative yitwa KOPRORI Kabogobogo bamaze iminsi bazindukira ku Biro byayo basaba ko bagasubizwa ubutaka(pariseli) bambuwe bazira ko barumbije bitewe n’ibiza.

Bavuga ko hari pariseli( parcelles) bambuwe kubera ko bazihinze ariko ntibeze.

Umwe muri bo avuga ko yarumbije mu mwaka wa 2021 ubwo igihugu cyari kikiri mu bibazo cyatewe na COVID-19.

Umurenge wa Mukindo ugabana n’u Burundi ku ruzi rw’Akanyaru

Avuga ko n’umusaruro muke yabonye icyo gihe, nawo yawukoresheje yirwanaho kubera ko hari na za ‘Guma mu Rugo’ za hato na hato.

Undi mugore wo muri iki gice avuga ko igihembwe cya kabiri cy’ihinga( Season B) yagihinze ariko ararumbya kubera ko ubutaka buba butameze neza.

Ati: “ Narasaruye nkuramo mironko 20 ariko bo iyo bagiye kugena, ntibareba ngo warumbije cyangwa ngo wagize ikindi kibazo.”

Umunyamakuru wa RBA muri Gisagara wakurikiranye iki kibazo avuga ko ubusanzwe buri muhinzi w’umuceri ashyirirwaho ingano y’uwo agomba kuzana  kuri Koperative ku mwero.

Benshi mu baturage bari muri KOPRORI Kabogobogo bavuga ko mu mwaka wa 2021 nta bushobozi bari bafite bwo kugera kuri izo ntego kubera ibiza n’izindi mpamvu zitabaturutseho.

Ikibazo bavuga kibakomereye ni uko bahise bamburwa amapariseli bari barahawe ngo bahingemo uriya muceri kandi bikorwa nta nteguza bahawe.

Umwe muri bo ati: “ Kuva umuceri wakwera, sindarya umuceri n’umunsi n’umwe! Byatewe n’uko niyo pariseli nacungiragaho nayo bayijyanye kandi nta n’ahandi mfite umurima mu rufunzo. None rero nkaba mvuga ko n’ubundi ari amafaranga nabasoreraga none nibansubize parisela yanjye”.

Mugenzi we avuga ko kumwambura pariseli ye byatumye abura ahantu yakuraga amafaranga yo kwishyura mutuelle de santé kandi ko kuyitwara bizatuma atabona uko yongera kubaho.

Koperative ibivugaho iki?

Patrice Mugemanyi uyobora Koperative ivugwamo iki kibazo avuga ko iyo hagiye kugenwa ingano y’umusaruro wa buri muhinzi bishingira ku hantu yahawe hameze neza, hashobora kwera.

Avuga ko abahanishijwe kwamburwa imirima barimo ‘abagize uruhare mu kurumbya kwabo’.

Ati: “ Hari intego ubundi tuba twihaye y’uko dusanzwe dukora. Ubundi umuhinzi uhinga neza, tugenda tureba ahantu hari ubuso buhingwa neza, aho hakaba ari ho dukurikiza cyane amategeko. Dukora icyo bita ‘igenamusaruro’; tukarikora iyo umuceri wenda kwera, wenda ukavuga uti’ aha hantu hazavamo ibilo 150, noneho umuhinzi bakamugenera nk’ibilo 100, ntabwo bamugenera byose.”

Uyu muyobozi avuga ko iyo uwo muhinzi atazanye ibilo yemeje kuzazana, ari bwo yamburwa wa murima bakawuha undi, ariko bigakorwa iyo atazanye na dukeya.

Kuba abanyamuryango bambuwe pariseli bari basanzwe badafite n’ubwishingizi ku bihingwa nabyo byarushijeho kubazahaza.

Impamvu yo kudakorana n’ibigo by’ubwishingizi ni uko igishanga cy’Akanyaru bahingamo kidatunganyije.

Akarere nibwo kagiye kubikurikirana…

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe ubukungu witwa Jean Paul Habineza yavuze ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iby’iki kibazo, abarumbije kubera ibiza bagasubizwa pariseli zabo.

Icyakora avuga ko n’ubwo hari abaturage bavangiwe n’ibiza bigatuma barumbya, hari n’abandi baba bawusaruye bakawujyana mu bumamyi bityo ntibagere ku ntego.

Habineza avuga ko iyo hakozwe isuzumwa bikagaragara ko ibyabaye byatewe n’ibiza, abambuwe pariseli bazisubizwa.Ati: “ Bababarirwa cyangwa se bagacibwa uduhano dutoya kugira ngo bitaba ingeso, ngo umuco w’ubumamyi ukwire muri bose, umwe ajye anyura aha agurishe, undi ace aha agurishe kandi aha ari n’aho turebera umusaruro wose wabonetse muri icyo gihembwe cy’ihinga”.

KOPRORI Kabogobogo igizwe n’abanyamuryango 2756.

Ikorera ku buso bwa hegitari 542.

Taarifa iracyategereje kumenya icyo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative, Rwanda Cooperative Agency, kivuga ku kibazo cy’abagize iriya Koperative.

TAGGED:featuredGisagaraKoperativeUbuyoboziUmuceri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mushikiwabo Yasabye Senegal Guhosha Imvururu
Next Article Burna Boy: Umunyamuziki Wa Mbere Ukunzwe Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?