Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gisagara: Bibye Imirindankuba Ipima Ibilo 13
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gisagara: Bibye Imirindankuba Ipima Ibilo 13

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2023 9:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara haherutse gufatirwa abasore babiri bafite ibyuma by’imirindankuba bipima ibilo 13 hamwe n’ibindi byuma by’amashanyarazi bari bakuye ku rugomero rwa Kibirizi.

Bafashwe ku Cyumweru taliki ya 5 Werurwe, 2023 binyuze k’ubufatanye bwa  Polisi y’u Rwanda  n’inzego z’ibanze n’abaturage.

Abafashwe bavuze ko biriya byuma bari babujyanye kubigurisha n’abasanzwe bagura ibyuma bishaje bakajya kubinagura( recycling).

Umwe mu bafashwe afite imyaka 26 n’undi ufite 29, bafatanywe imirindankuba ipima ibilo 13 bakase ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari w’urugomero rwa Kibirizi.

Ibi byuma barabyiba bakajya kubigurisha n’abajya kubinagura

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko bariya bantu bafatiwe mu cyuho saa yine z’amanywa mu Mudugudu wa Kamugani, Akagari k’Umunini mu Murenge wa Kansi.

CIP Habiyaremye ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko hari abasore babiri barimo kugenda bacukura  baca intsiga z’amashanyarazi bakiba imirindankuba. Twateguye igikorwa cyo kubafata, bafatirwa mu cyuho bamaze gukata ipima ibilo 13.”

Abafashwe bavuze ko iyo bamaze kuyiba bajya kuyigurisha mu byuma bishaje bizwi nk’injyamani, ikilo kimwe bakakigurisha  Frw3,500.

CIP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho.

Yabibukije ko ari ngombwa kugaragaza abantu bose babyangiza kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)rukorera kuri sitasiyo ya Ndora kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni Frw 3 ariko atarenze miliyoni Frw 5.

 

TAGGED:GisagaraIntsingaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ese M23 Irahagarika Imirwano Nk’Uko Ibisabwa?
Next Article REG BBC Yagiye Muri Senegal Gukina BAL 2023
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?