Mu Rwanda
Kigali: Abasheshe Akanguhe Bari Gupimwa COVID-19 Ku Buntu

Itangazo ryasohowe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima, RBC, rivuga ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 23, Mutarama, 2021 bamwe mu batuye Kigali bafite imyaka 70 kuzamura bagomba kujya ku tugari bagasuzumwa COVID-19 ku buntu.
Amakuru Taarifa yari ifite mbere y’uko RBC ibitangaza ku mugaragaro yavugaga ko abayobozi mu nzego z’ibanze cyane cyane ku kagari bagombaga gukusanya amakuru ku baturage bari muri kiriya kiciro.
Abayobozi bagombaga kumenya amazina na nomero za telefoni z’abo baturage.
Bagombaga kandi kugira amakuru ku baturage babo bafite ibimenyetso by’ibicurane, abafite uburwayi bwa diyabete, umwijima, indwara z’umutima n’izindi.
RBC ivuga ko hari gahunda yo gupima abatuye Kigali batari munsi ya 20 000.
Ni mu rwego rwo gusuzuma uko ubwandu buhagaze muri Kigali muri iki gihe cya ‘Kigali Guma mu Rugo.’
Abaturage bafite munsi y’imyaka 70 ariko bakaba bafite uburwayi twavuze haruguru nabo baragenda bagapimwa.
Kugira ngo bimenyekane ko runaka afite ubwo burwayi bisaba ko abigeza ku mukuru w’Umudugudu kandi hakaba hari amakuru y’uko ajya agira ibyo bibazo nyuma agashyirwa ku rutonde.

Abasaza n’abakecuru b’i Kigali bari gusuzumwa COVID-19
-
Ubutabera1 day ago
Urukiko Rwanzuye Ko Rufite Ububasha Bwo Kuburanisha Rusesabagina
-
Politiki10 hours ago
Busingye Yemeje Ko u Rwanda Ari Rwo Rwishyuye Indege Yazanye Rusesabagina
-
Mu mahanga2 days ago
Uwanditse Itangazo Rya Leta Ryo Kubika Ambasaderi W’u Butaliyani Yirukanywe
-
Icyorezo COVID-193 days ago
Abo Kwa Museveni Bakingiwe COVID-19
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Bugesera Huzuye Uruganda Rw’Amazi Ruzaha N’Umujyi Wa Kigali
-
Mu Rwanda3 days ago
Uvugwaho Kugurisha Umubiri w’Uwazize Jenoside Yarafunzwe
-
Ubutabera2 hours ago
Hari Inyandiko Yabonywe ‘Ivuga Ku Mugambi’ Wo Gutoroka Kwa Rusesabagina
-
Ububanyi n'Amahanga2 days ago
Ikigo Ndangamuco Cy’Abafaransa Kigiye Kongera Gufungurwa Mu Rwanda